
Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Uganda agiye gusura Kenya
Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko rwa gatandatu agiriye hanze y'igihugu, bitandukanye cyane n'uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu.
Itangazo ry'ibiro bya perezida w'u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b'ibihugu byombi kureba uburyo bwo gukomeza umubano w'Abarundi n'Abanyakenya.
Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n'amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk'igihugu cyiheje mu bubanyi n'amahanga kuva mu 2015.
Ndayishimiye, uri kumwe n'umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by'umunsi mukuru wa 'Madaraka Day' ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.
Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y'i burasirazuba (EAC), um...