Month: May 2021

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Uganda agiye gusura Kenya

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Uganda agiye gusura Kenya

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko rwa gatandatu agiriye hanze y'igihugu, bitandukanye cyane n'uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu. Itangazo ry'ibiro bya perezida w'u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b'ibihugu byombi kureba uburyo bwo gukomeza umubano w'Abarundi n'Abanyakenya. Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n'amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk'igihugu cyiheje mu bubanyi n'amahanga kuva mu 2015. Ndayishimiye, uri kumwe n'umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by'umunsi mukuru wa 'Madaraka Day' ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya. Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y'i burasirazuba (EAC), um...
Handball Challenge Trophy:UR Huye mu bakobwa batwaye igikombe

Handball Challenge Trophy:UR Huye mu bakobwa batwaye igikombe

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Rwanda Challenge Trophy yabaye muri iyi week end dusoje yahuje amakipe 8 y’abagabo hamwe n’amakipe 5 mu bagore yasojwe kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kimisagara aho umukino wa nyuma wahuje APR Handball Club na Police Handball Club nkuko bisanzwe. Uyu mukino uba ari ishiraniro ariko bikarangira Police itsinze Ni amakipe yitabiriwe hatarimo amakipe y’ibigo by’amashuli yarasanzwe amenyereye nka ADEGI Gituza ndetse na ES Kigoma kubera ingamba zashyizwe zo kugira ngo amakipe abashe kwiyandikisha kuko byasabaga kubanza gupimisha abakinnyi baje mu irushanwa ndetse no kwongera kubapimisha basubiye mu bigo by’amashuli ibintu bigoye kuri ibyo bigo. Imikino ya ½ yabereye ku Kibuga cya Kimisagara yahuje amakipe puri ubu buryo: Mu bagabo  Police Handball Club 33-15 UR Huye APR
Irushanwa rya Challenge Trophy 2021 ryerekanye uko amakipe ahagaze

Irushanwa rya Challenge Trophy 2021 ryerekanye uko amakipe ahagaze

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangiye irushanwa rya Challenge Trophy 2021 rikaba ryahuje amakipe y’abagabo yashyizwe mu matsinda 2 ariyo itsinda riyobowe na Police HC harimo Gorillas,UR Rukara,UR Rwamagana. Mu gihe mukeba wabo uhoraho kuko hataraboneka umusimbura APR HC iyoboye itsinda rya kabiri harimo Nyakabanda HC,UR Remera na UR Huye, imikino yamajonjora akaba yaraye arangiye uyu munsi hakaba imikino ibanziriza iya nyuma yose ikabera ku kibuga cya Kimisagara. Imyitozo ya APR HC yitegura iki gikombe Amakipe y’abagore yabonetse muri iri rushanwa ni 5 yose akazakina imikino ibanza hamwe niyo kwishyura hanyuma hakarebwa ikipe izaba ifite amanota menshi ikaba ariyo yegukana igikombe. Umunyamabanga mukuru Bwana Ngarambe Jean Paul avuga ko amakipe akiri mashya nka UR Rwamagan
Hinga Weze ikomeje kwegereza abahinzi imali ibicishije muri SACCO

Hinga Weze ikomeje kwegereza abahinzi imali ibicishije muri SACCO

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’ikigo gitsura amajyambere cy’Abanyamerika USAID , ukaba ugamije guteza imbere umuhinzi wo mu cyaro mu kwihaza mu biribwa barya indyo yuzuye bagasagurira n’amasoko. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gicurasi cyashyikirije imirenge Sacco igera kuri itanu inyinshi yiganje mu ntara y’iburengerazuba  ibitabo bikubiyemo amasezerano y’impano (Grants) bahawe yo kugira ngo bafashe umuhinzi wo mu cyaro gutinyuka kugera ku mali. Iyo Mirenge Sacco yabonye iyo Mpano ( Grants) harimo : Unguka Gihombo Sacco/ Nyamasheke, Jyambere Sacco Gatare/Nyamagabe, Sacco Twizigamire Abacu Kivumu/Rutsiro, Sacco Imbere heza Manihiro/Rutsiro, Abisunganye Rurembo Sacco/ Nyabihu. Ntahombereye Theogene umucungamutungo wa Gihombo Sacco/Nyamasheke mu banyamuryango ba
Ubuzima burimo kugaruka i Goma ariko ubwoba ni bwinshi

Ubuzima burimo kugaruka i Goma ariko ubwoba ni bwinshi

Amakuru, MU MAHANGA, UBUKUNGU
Ku wa kane w'icyumweru gishize ibihumbi n;ibihumbi bya batuye Goma kubera iturika ry'ikirunga ca Nyiragongo mu ndwi iheze, hafi igice cose c'igisagara kiragaragara. Ejohashize ku wa gatanu, abantu basa n'uko basubiye mu buzima busanzwe amaduka yari yafunguye, abatwara abantu ku mapikipiki bariko barakora - ariko urebye urabona ko ibintu bitameze nk'uko bayri bisanzwe bimeze. Abasigaye i Goma bakomeza gutega amatwi , biteze ko umwanya n'umwanya ikirunga gishobora kongera guturika. Ariko ingingo yo gutegeka abenegihugu kuva muri utwo turere ntibonwa kumwe. Bamwe, cyane cyane ababonye igiturika giheruka mu 2002, bibaza ko leta yihutiye kubavanamo nubwo imitingito igenda igabanuka. Ariko, imihanda n'amazi atari make yuzuye imisate. Umunyamakuru wa BBC muri DR. Congo, Eme...
RDC: Ibice bya Goma byaahungishijwe kubera ubwoba ko Nyiragongo yakongera kuruka

RDC: Ibice bya Goma byaahungishijwe kubera ubwoba ko Nyiragongo yakongera kuruka

Amakuru, MU MAHANGA, UMUTEKANO
Ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Goma (Nord Kivu) kuri uyu wa kane mu gitondo tariki ya 27 Gicurasi basabwe guhunga ibice batuyemo. Nkuko bitangazwa na Guverineri w’umusirikari L General Constant Ndima abahanga mu by’ibirunga baratangaza ko ikirunga gishobora kwongera kuruka ndetse bikagera no mu Kivu. Bityo rero kubera kwirinda ingaruka byateza bakaba basabye ibice bimwe byo mu mujyi wa Goma kuba bihungishijwe guhera murukerera. Muri ubwo butumwa bwatanzwe na Guverineri abugeza ku baturage Lieutenant General Ndima yababwiye ko bakomezwa kugezwaho amakuru kugira ngo barwanye amakuru ashobora kubageraho atariyo, naho bihurira na Lac Kivu. Ndetse turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’umutingito ugaragara munsi y’ubutaka ndetse no munsi ya Lac Kivu, uduce twabaye twimu
Emmanuel Macron i Kigali guhindura umubano mubi umaze igihe kinini

Emmanuel Macron i Kigali guhindura umubano mubi umaze igihe kinini

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron arasura u Rwanda kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw'amateka rubonwa nk'intambwe ya nyuma yo guhindura umubano wabaye mubi kuva mu myaka irenga 25 ishize. Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macro yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hamwe mu hantu hakomoza ku mateka y'Ubufaransa mu Rwanda ari inyuma y'uwo mubano mubi, kuko Abafaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda. Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize, nyuma yuko Ubufaransa butemera uruhare rwabo mu Rwanda bityo u Rwanda rwirukana uwari uruhagarariye. Mu kwezi gushize, abategetsi b'ibihugu byombi bumvikanye bashi...
Ijwi ry’Amerika, radiyo rukumbi irimo gutangaza imikino ya BAL ibera mu Rwanda

Ijwi ry’Amerika, radiyo rukumbi irimo gutangaza imikino ya BAL ibera mu Rwanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Mu gihe abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball hirya no hino ku isi baba bategereje n’igishyika kinshi amakuru y’irushanwa rishya rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 30 muri Gicurasi 2021. Hamaze kwemezwa ubufatanye bw’umwihariko hagati y’Ijwi ry’Amerika n’Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA), mu ntumbero yo gutangaza ku isi yose ibi irori by’irushanwa rikinwe ku nshuro ya mbere mu mateka. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa BAL rirasobanura ko ku rutonde rw’ibitangazamakuru bizasakaza iyi mikino ya BAL, Ijwi ry’Amerika iri ku ruhembe rw’imbere. Muri ubu bufatanye bw’imbonekarimwe, Ijwi ry’Amerika rizatangaza imikin
Ibintu 5 byagufasha kugabanya ibiro bitangaje

Ibintu 5 byagufasha kugabanya ibiro bitangaje

Amakuru, UBUZIMA
Waba wibaza impamvu ugerageza kugabanya ibiro ariko rimwe bikiyongera cyangwa bikagutwara umwanya?Abantu benshi bifuza kugabanya ibiro kubera ko umubyibuho hari indwara ziwuturukaho. Aha twagerageje guhitamo uburyo bwagufasha kugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara. Ntiwibagirwe ifunguro rya mu gitondo Abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo ryaba ribyibushya cyane,ariko kubyuka ukajya mu kazi ka buri munsi nta funguro rya mu gitondo ufashe ni ikosa,kubera ko iri funguro ariryo rifasha umubiri kwiyubaka no kurinda ingingo z’umubiri wawe kugumana imbaraga mu gihe utegereje irindi funguro. Gusa ntiwibagirwe kurenzaho imbuto kuri iryo funguro rya mu gitondo. Menya igihe cyo kugabanya ibiro Imibiri yacu yakira ibyo turya mu buryo butandukanye,ahari igihe ushobora k
Gisenyi: Imitingito yongeye kubaraza hanze abandi barahunga

Gisenyi: Imitingito yongeye kubaraza hanze abandi barahunga

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Imitingito y'ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga. Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo kuwa gatandatu, abategetsi ba Kivu ya Ruguru bamaze kwemeza ko abapfuye bivuye ku iruka rya Nyiragongo ubu bamaze kuba 31. Naho abana barenga 130.000 batandukanye n'ababyeyi babo mu gihe kiruka ry'ikirunga cya Nyiragongo naho abagera kuri 300 bamaze gusubizwa mu miryango yabo. Domitile Rusimbuka akaba yemeza ko abana bambutse umupaka berekeje mu Rwanda CICR yabashyize hamwe abamaze kubarurwa akaba ari abaturutse Miniva,Shasha, Sake, Bweramana na Goma. Rwanda Seismic Monitor ivuga ko kuwa kabiri umutingito ukomeye wumvikanye ari uw'igipimo cya...