Kwibuka27: Basanga ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye mu kwibuka

Mu gihe kwibuka ya nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigiye gutangira, abahanga mu birebana n’ubumenyamuntu bemeza ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi n’umuhango wo kwibuka ukagenda neza. 

Ni mu gihe ubaye umwaka wa kabiri ibikorwa byo kwibuka bikozwe mu buryo budasanzwe kubera iki cyorezo.

Benshi mu bibukaga mu buryo bwo guhurira hamwe nko mu myaka yashize bemeza ko ubu bitazashoboka. Aba barimo umubyeyi Julienne na Ingabire Assoumpta barokotse jenoside yakorewe abatutsi ariko kuri ubu bakaba biteguye kwibuka bifashishije ikoranabuhanga bari  mu ngo zabo

Perezida w’Umuryango GAERG uhuza  abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barangije amashuri makuru na za kaminuza, Egide Gatari, avuga ko imbuga nkoranyambaga nka Zoom, Whatsapp Facebook n’izindi, zishobora kwifashishwa mu matsinda abantu bakibuka ababo.

Umuhanga mu birebana n’ubumenyamuntu n’imitekereze, Debby Karemera, avuga ko kwibukira mu ngo atari ibintu byoroshye ku babuze ababo kuko nk’umwaka ushize ihungabana ryariyongereye nubwo na we yemeza ko ikorabnabuhanga ryagira uruhare rukomeye mu gufasha ababuze ababo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *