Month: April 2021

Hagaragajwe ko imiryango isaga ibihumbi 15 yazimye mu gihe cya Jenoside

Hagaragajwe ko imiryango isaga ibihumbi 15 yazimye mu gihe cya Jenoside

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Imiryango isaga ibihumbi 15 niyo bimaze kumenyakana ko yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo bwo kubika amateka y'iyi miryango kugira ngo itazibagirana.  Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko imiryango yazimye ihora ku mitama yabo. Ntagorama Jean Bosco  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, avuga ko hari imiryango myinshi azi yazimye. Yagize ati “Umuryango wa Siliro Kagabo n'umugore we Kayitesi Ceciriya, umwana we wa mbere witwaga Muvunyi,  undi wa kabiri witwaga Uwacu François, ni abo mbasha kumenyamo abandi bari bato ntabwo mbibuka ariko nta numwe wasigaye bose barazimye.” Niyoyita Egide utuye mu karere ka Bugesera avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite
Abantu 11 bahitannywe na Gareyamoshi mu gihugu cya Misiri

Abantu 11 bahitannywe na Gareyamoshi mu gihugu cya Misiri

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA, UMUTEKANO
Kuri iki cyumweru abantu 11 bapfuye 98 barakomereka mu gace ka Qalioubia,mu majyaruguru ya Cairo nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima. Gariyamoshi yerekezaga Cairo inyuze mu mujyi wa Mansoura, mu ntara ya Delta du Nil,ubwo ibikururana 4 byataga umuhanda mu birometero 40 by’amajyaruguru ya Cairo, nkuko bitangazwa nabashinzwe ingendo za Gariyamoshi mu itangazo bashyize ahagaragara.Ibyateje iyi mpanuka bikaba bigikorerwa ubugenzuzi. Imbangukiragutabara zirenga 50 akaba arizo zatwaye abakomeretse mu bitaro bitatu byo muri iyo ntara nkuko byavuzwe na Minisitiri w’Ubuzima Uku guta umuhanda kwa Gariyamoshi aribyo bita kunyerera aribyo biteza impanuka ubwo byaherukaga mu Misiri, byahitanye abantu 20 abarenga 200 barakomereka cyane mu kwezi kwa Gatatu (Mars) ubwo Gariyamoshi ebyi
Bamwe mu batuye muri Kigali bavuga ko bagihangayikishijwe n’ibura ry’amashanyarazi

Bamwe mu batuye muri Kigali bavuga ko bagihangayikishijwe n’ibura ry’amashanyarazi

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuriro uboneka gake nabwo mu masaha ya kumanywa, byagera mu ijoro bakawubura wanaza ukaza ibice. Ikigo gishinzwe ingufu REG cyo cyatangaje ko icyo kibazo cyigiye gukemuka mu minsi ya vuba, kuko hari ibikorwaremezo birimo kuvugururwa. Abatuye mu gace ka Nyagatovu mu karere ka Gasabo n'abo mu Murenge wa Ndera bemeza ko bamaze umwaka wose babona umuriro w'amashanyarazi ku manywa gusa, n'imugoroba ukabura wanagaruka mu masaha yo mu gicuku ukaza wongera ugenda. Ni ikibazo bavuga ko kibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kubatwikira ibikoresho byo mu nzu, no kubuza abana kwiga. Uwizeye Margaret yagize ati ''Ikibazo kimeze nabi ...
Gahunda za guma mu rugo zashegeshe ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Gahunda za guma mu rugo zashegeshe ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ikigega cy'isi cy'imari (FMI/IMF) cyaburiye ko abantu barenga miliyoni 30 bo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara barimo kwerekeza mu bucyene bivuye ku ngaruka zo mu rwego rw'ubukungu bagizweho n'icyorezo cya coronavirus. the economy has slowed down during the 21 day lockdown Photo Delwyn Verasamy Yasabye ibihugu bikize cyane gufasha ibihugu by'Afurika ngo birusheho kugera ku nkingo. IMF igereranya ko ibihugu bimwe by'Afurika - bifite intego yo gukingira 60% by'abaturage babyo bizacyenera kongera ho 50% ku mafaranga bikoresha mu rwego rw'ubuvuzi. Mu mwaka ushize, muri rusange ubukungu bw'ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho hafi 2% uwo ni wo mwaka wa mbere mubi cyane byari bigize mu bukungu. Gahunda za guma mu rugo zashegeshe ubukungu - haba ku bac...
Perezida Samia Suluhu yasabye abadepite kutamufata kimwe nuwo yasimbuye

Perezida Samia Suluhu yasabye abadepite kutamufata kimwe nuwo yasimbuye

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye abagize inteko ishingamategeko kureka impaka zo kumugereranya n'uwo yasimbuye John Magufuli. Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n'uwo yasimbuye - wapfuye ku itariki ya 17 y'ukwezi kwa gatatu - aho kwibanda kuri gahunda ya leta. Uyu perezida - washimagijwe nk'udafite ubwoba bwo kwerekeza igihugu mu cyerekezo gishya yavuze ko we n'uwo yasimbuye ari "Ikintu kimwe nta tandukaniro ariko bitakagombye kuba impaka hagati y'abadepite". Yavuze ko arimo kwibanda ku gukomeza umurimo Bwana Magufuli yatangiye kuko byose yari abizi kuko yari Visi Perezida we niyo mpamvu gahunda ya guverinoma yose ayizi agomba kuyikomeza nkuko uwo yasimbuye yari yayitangiye. Akomeza avuga ko biteye impungenge k...
Ubwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens bwemewe bahita batangaza italiki ya matora

Ubwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens bwemewe bahita batangaza italiki ya matora

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Mu nteko rusange yo kuri uya wa Gatandatu, abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, bemeranyije ko amatora azakora tariki ya 08 Gicurasi 2021, mu gihe gusoza gutanga kandidatire byo bizasozwa Tariki ya 30 Mata 2021. Tariki ya 5 Mata 2021 nibwo uwari perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya aho yasezeye yifashishije uburyo bwa sms, ku wa 6 Mata 2021 nibwo yanditse ibaruwa isezera. Akaba yareguye nyuma y’inama y’inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda(RNOSC) yari yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021. Rwemarika Felicite wayoboye inama y’uyu munsi, yibukije abanyamuryango ko icyemezo cyari cyafashwe ubushize nacyo cyari cyemewe n’amategeko ariko n’icyafashwe uyu munsi cyemewe n’amategeko. Muri iyi nama hemejw
NURC yagaragaje ko abanyarwanda bashyize imbere ukwiyumva mu bunyarwanda kurusha ikindi cyose

NURC yagaragaje ko abanyarwanda bashyize imbere ukwiyumva mu bunyarwanda kurusha ikindi cyose

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge,  NURC ivuga ko abanyarwanda bakomeje intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, aho kugeza ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94.7%. Raporo y’Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda yo mu 2015, yari yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane. Nyuma y’imyaka itanu ubu bushakashatsi bukozwe, ubwa 2020 bwo bwagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge kigaragaza ko abanyarwanda bateye intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge. Iyi komisiyo ivuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cyavuye kuri 92.5% cyariho mu 2015, ubu kigeze kuri 94.7%. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubu
RRA yagaragaje ko ubwitabire mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bukiri hasi

RRA yagaragaje ko ubwitabire mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bukiri hasi

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Ikigo cy'imisoro n'amahoro, RRA cyatangaje ko abarebwa n'umusoro ku mutungo utimukanwa bakwihutira kuwumenyekanisha no kwishyura, kugira ngo birinde gucibwa amande ashobora kurenga 50%.Gusa iki kigo kivuga ko ubwitabire kubarebwa n'uyu musoro bukiri hasi kuko buri munsi ya 30%. Inama y'abaminisitiri yateranye tariki 15 Werurwe uyu mwaka, niyo yatangaje ko umusoro ku butaka w'umwaka wa 2020 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro wa 2019. Ibi binajyana n'uko abazatanga uyu musoro bahawe ukundi kwezi ko kumenyekanisha no gusora, ibintu abarebwa n'uyu mwanzuro basanga bifite inyungu ikomeye. Kuva muri Nyakanga umwaka ushize nibwo hatangiye gukurikizwa ibipimo bishya by'umusoro ku butaka, aho metero kare imwe yatangiye gusora hagati ya 0 n'amafaranga 300...
Hagaragajwe uburyo kwica abana wari umugambi wari uhari wo kumaraho Abatutsi

Hagaragajwe uburyo kwica abana wari umugambi wari uhari wo kumaraho Abatutsi

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Abantu b’ingeri zinyuranye barimo n’abiciwe abana bose mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bahuriza ku kuba kwicwa kw’abana barimo impinja, bigaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe n’umugambi wari uhari wo kumaraho ubwoko bw’abatutsi. Abarokotse Jenoside bavuga ko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagaruye agaciro umwana yakagombye kuba afite, kugeza ubu umwana akaba afashwe neza. Déborah Madama umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko watujwe mu Mudugudu w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko ibyakorewe abana bigaragaza ubugome abakoze Jenoside bari bafite. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari atuye mu cyahoze ari Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, ni naho benshi bo mu muryango we biciwe bari
Ibikorwa remezo kimwe mu bikibangamiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko

Ibikorwa remezo kimwe mu bikibangamiye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
ubutabera rukaba ruvuga ko rumaze kuburanisha imanza zirenga ibihumbi 56, gusa rukaba  ruvuga ko rugihura n'imbogamizi zirimo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga nka internet. Muri Mutarama 2016 ni bwo urwego rw’ubutabera rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga, aho ibirego bitangwa hifashishijwe uburyo bwiswe, Integreted  Electronic Fase Managment System,  aho umuntu yakurikirana aho dosiye ye igeze n’ubundi ku ikoranabuhanga. Gusa guhera muri Mata 2020, inkiko zatangiye gukoresha ikoranabuhanga ariko noneho  mu iburanisha, nk'uburyo guhangana n'icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu baturage bashima kuba ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa muri uru rwego rw’ubutabera, gusa bakagaragaza ko hakwiye gukemurwa ikibazo cy’ikoranabuhanga gikunze kugaragaramo. Uwitwa