Ningombwa ko ikipe y’Afurika yegukana igikombe cy’isi – Patrice Motsepe

Kuri uyu wa kabiri yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru Johannesburg,Umunyafurika yepfo yashyize ahagaragara ingamba ze zo guteza imbere Sport ihatse izindi kuri uyu mugabane.

Patrice Motsepe yabagaburiye ku ntego ze mu mupira nyafurika. Nyuma y’iminsi ine atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ( CAF), yerekanye ingamba ze zo guteza imbere siporo ikunzwe kuri uyu mugabane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru I Johannesburg kuri uyu wa kabiri yagize ati “Mu gihe cy’igikombe cy’isi cy’ubutaha ndetse nikizagikurikira, ni ngombwa ko amakipe Nyafuka agomba kuzegukana igikombe cy’isi kuko biri muri gahunda yanjye ko ikipe y’Afurika ishobora kwegukana igikombe cy’isi niyo mpamvu tugomba kubyitegura”.

Umuherwe wo muri Afurika Yepfo arahamagarira abaterankunga guhera mu bikorera gushora mu mupira w’amaguru kugira ngo babashe kwuwubaka bagahera ku gikombe cy’Afurika cy’ibihugu. Kandi akaba agiye guteranya amashyirahamwe 56 agize CAF kugira ngo babiganireho.

Umuterankunga w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu.

Yagize ati “Haragomba kuboneka abikorera baza gushyigikira umupira muri Afurika, kandi tugomba kwongera abo baterankunga b’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ( AFCON), kuko izo nkunga zirakenewe cyane tugomba kwubaka abaterankunga mu mikino nyafurika y’ibikombe by’amakipe ya mbere iwayo.

Patrice Motsepe w’imyaka 59 yafashe uyu mwanya ku wagatanu ushize mu nteko rusange ya CAF yabereye muri Maroc nyuma y’amasezerano yagiranye na FIFA nyuma yo kwivana mu matora kwabakandida baei bahanganye naweagasigara ari we wenyine.

Umuyobozi wa CAF yiyemeje gusura amashyirahamwe 54 y’abanyamuryango ba CAF nibura mu mezi 12 ari imbere, impamvu nyamukuru ni ukugira ngo amenye ibibazo bagongana nabyo no gushakira hamwe imikoranire myiza hamwe n’abikorera.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *