Gabon : Umutoza w’ikipe y’igihugu Patrice Neveu yanduye Covid-19

Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu panthères ya Gabon yitegura imikino ikomeye mu gushaka tike y’imikino y’igikombe cya CAN Total izabera muri Cameroun 2021 uyu mutoza yasanzwe yaranduye Covid-19 ahita yishyira mu kato.
Ariko abakinnyi b’ikipe y’igihugu yari yamaze kubahamagara bagera kuri 24 azifashisha mu mikino ibiri azahuramo na RDC hamwe n’Angola ku buryo batangiye imyiteguro yurwo rugamba batari kumwe n’umutoza wabo.

Patrice Neveu yahuye niyi Virus mu gihugu cya France aho yaramaze iminsi akaba yaraye ageze muri Gabon yaciye muri Gambiya. Kugeza ubu akaba yahise ajyanwa mu kato aho akomeje kwitabwaho.

Ibi bibazo bikaba byatumye ikiganiro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru cyari cyateguye guhura n’itangazamakuru gihagarikwa kugira ngo bamenyeshwe abakinnyi bahamagawe

 Mu rutonde rwahamagawe rw’abakinnyi 24 ntihagaragaramo umusore ukina yugarira Aron Apinogoye

Mu bazayobora ikipe y’igihugu mu mikino ibiri irimbere aho bateganya guhura na RDC na Angola iyo mikino ikaba iteganijwe ku matariki ya 25 na 29 Werurwe harimo rutahizamu Pierre Emeric Aubameyang uzakorana n’umutoza wungirije Anicet Yala Ngoukou.

Ikipe y’igihugu Panthere kugeza ubu ikaba yari kumwanya wa kabiri mu itsinda ryayo aho bafite amanota 7 baramutse batsinze umukino uzabahuza na RDC tariki ya 25 Aubameyang na bagenzi be bahita bibona muri Cameroun mu mpeshyi itaha.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *