US: Polisi yaburiye ko hashobora kuba umugambi w’intagondwa wo kuvogera inyubako ya Capitol

 Umutekano wakajijwe ku nyubako izwi nka Capitol ikoreramo inteko ishingamategeko y’Amerika kubera “umugambi ushobora kubaho wo kuyivogera” kuri uyu wa kane, nkuko polisi iharinda ibivuga. Byakozwe nyuma y’amakuru y’ubutasi avuga ko hari ibyago bitewe n’umutwe w’intagondwa, nkuko itangazo rya polisi ribivuga.

Polisi yavuze ko “yiteguye ku byago bishobora gutezwa ku bagize inteko”. Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite waretse gahunda yo guterana wari ufite kuri uyu wa kane, nyuma yuko bitangajwe ko hashobora kubaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Ariko, inteko ishingamategeko umutwe wa sena, na wo uteranira mu nyubako ya Capitol, ufite gahunda yo gukomeza ukaza guterana. Sena irateganya kujya impaka ku mushinga w’itegeko wa tiriyari (trillion) 1.9 y’amadolari wa Perezida Joe Biden wo kugoboka abagizweho ingaruka na Covid-19.

Polisi yavuze iki nyirizina?

Mu itangazo, polisi irinda inyubako ya Capitol yagize iti: “Urwego rwacu rurimo gukorana n’abo dukorana ku rwego rwa hano, urwa leta n’izindi nzego za leta mu guhagarika ibyago ibyo ari byo byose kuri Capitol. Turimo guha agaciro gakomeye amakuru y’ubutasi. Kubera ko aya amakuru akomeye, ntabwo muri aka kanya dushobora gutangaza ibirenzeho“.

Ibi bibaye hashize amezi abiri kuri iyo nyubako habaye akaduruvayo k’abashyigikiye uwari Perezida Donald Trump, biraye muri iyo nyubako mu kwezi kwa mbere ubwo abagize inteko batowe bari bayirimo bemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora ya perezida.

Iyo midugararo yiciwemo abantu batanu barimo n’umupolisi, ndetse ijegeza ishingiro rya demokarasi y’Amerika. Nyuma yaho ukuriye abapolisi barinda Capitol yaje kwegura ku mirimo ye.

Ibiro by’ubutabera by’Amerika byareze abantu barenga 300 kugira uruhare muri uko kwigabiza inyubako inteko ikoreramo. Mu batawe muri yombi harimo abo mu mitwe y’abahezanguni ya Oath Keepers na Three Percenters.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *