Tchad : Umugore wa mbere ugiye kwiyamamariza kuyobora Tchad

Urukiko rw’ikirenga rwamaze kwemeza urutonde rw’abakandida ku mwanya wa Perezida 10  kuri 17 bari batanze ibyangombwa
umugore wa mbere utanze kandidatire yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu uwahoze ari minisitiri Lydie Beassemda

Urukiko rw’ikirenga rwa Tchad rwashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 werurwe, urutonde rwa burundu ku mwanya wo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ateganijwe tariki ya 11 Mata abakandida 10 nibo bemerewe guhatanira uwo mwanya ku bakandida 17 bari batanze ibyangombwa.

Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad Yaya Dillo hamwe na Masra abo ntabwo bari mu bemerewe, niwe wa mbere watanze ibyangombwa byo kwiyamamariza uwo mwanya, ariko ibyangombwa bye byamavuko ntabwo byemewe, ntabwo azaba ari mubahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu tariki ya 11 Mata mu kwezi gutaha nkuko byatangajwe n’urukiko rw’ikirenga.

Ibi abifitanyije na Masra Succès, ntabwo akwije imyaka 40 kuko ibyangombwa byamavuko bye bitabyemeza nubwo yagerageje kubisobanura ariko ntabwo bikunda, abandi bakandida batanu nabo ntabwo bujuje ibisabwa kugira ngo babone uko bahatanira uwo mwanya.

Utavuga rumwe n’ubutegetsi Romadoungar Nialbé Félix

Uwitwa Ngarlejy Yorongar, yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 werurwe abicishije ku rubuga rwe rwa facebook ko ishyaka rye ryamusabye kuvanamo kandidatire, kimwe n’andi mashya 13 yishyize hamwe agatanga umukandida umwe ngo bazatsinde, ayo yishyize hamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi yahisemo Me Théophile Bongoro.

Nubwo urukiko rw’ikirenga rwemeje kandidatire ye ariko yahisemo kwivana mubahatanira uwo mwanya. Saleh Kebzabo ntabwo azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu tariki 11 Mata. Utavuga rumwe n’ubutegetsi yibutsa ko urutonde rudakuka rwari ruteganijwe gutangwa tariki ya 9 Werurwe ariko kuba byatangajwe 3 Werurwe byatunguye benshi ibyakozwe n’urukiko.

Rwiyemezamirimo Alladoum Baltazar

Kugeza ubu, Idriss Déby ahanganye n’abakandida 6 aho yagombaga guhangana n’abakandida 9 barimo uyoboye abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi Romadoungar Nialbé Félix. Hamwe nundi witwa Brice Mbaimon, uwahoze ari minisitiri w’intebe Pahimi Padacket Albert, umugore wa mbere utanze kandidatire yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu uwahoze ari minisitiri Lydie Beassemda. Hamwe n’abndi bakandida barimo Injeniyeri Yombombé Théophile na Rwiyemezamirimo Alladoum Baltazar.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *