Umugore Liz Mills utoza ikipe ya Kenya y’abagabo yayigejeje mu irushanwa rya FIBA rikomeye

  Mbere ya weekend ishize Liz Mills ntabwo ryari izina rizwi muri Basketball haba iwabo muri Australia cyangwa muri Africa aho amaze imyaka irenga 10 akorera, ariko ubu ni izina riri kuvugwa ku isi muri Basketball.

Muri weekend ishize yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere ku isi utoza ikipe y’igihugu y’abagabo wayigejeje mu irushanwa rya FIBA rikomeye.

Kenya yari imaze imyaka 28 itabasha kugera mu irushanwa rya Afro Basketball, ariko ubu iri kwitegura kujya i Kigali mu kwa munani aho rizabera. Liz Mills yabwiye itangazamakuru ati: “Tuzajya no mu Rwanda nta bwoba“.

Mu kwezi kwa mbere 2021, Liz Mills nibwo yahawe akazi nk’umutoza mukuru wa Kenya, ni nyuma y’akazi nk’umutoza wungirije w’ikipe ya Patriots mu Rwanda, umutoza wungirije w’amakipe y’abagabo ya Cameroun na Zambia, aha ni naho yahereye akigera muri Africa.

Umugore wa mbere ku isi

Abagore mu gutoza no kuyobora basketball ku isi, no muri Africa by’umwihariko, baracyari bacyeya, nk’uko Mills abivuga.

Niwe mugore wenyine wari umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo mu majonjora ya nyuma ya Afro Basket yarangiye muri weekend ishize, birashoboka ko azaba ari nawe wenyine muri Afro basket i Kigali.

Ati: “Ntewe ishema cyane no kuba umugore wa mbere ku isi ugejeje ikipe y’igihugu y’abagabo mu irushanwa rikuru rya FIBA ku rwego rw’umugabane. Nizeye ko bizabera urugero abatoza bakiri bato maze mu gihe kiri imbere tukabona abatoza benshi b’abagore bayoboye amakipe y’abagabo cyangwa y’abagore. Ndifuza ko bumva ko ‘gender’ atari impamvu yo kukubuza icyo ushoboye, kandi abatoza b’abahanga banafite uburambe bakwiye guhabwa iyo mirimo hatarebwe igitsina cyabo“.

Mills avuga ko Africa ifite impano nyinshi cyane muri basketball ariko hakenewe guteza imbere abatoza benshi b’abanyafurika kugira ngo “bazamure izo mpano zivemo abakinnyi beza bishoboka.”

Ni gute yabashije kwesa umuhigo?

Mills ati “Hari akazi kenshi nakoze mbere yo kujya mu ikipe i Nairobi, harimo kwiga neza ibigize umukino byose, nkihagera rero twahise dutangira, mpindura imikinire mu gusatira no kugarira. Nashakaga ko bakina basketball igezweho, nabashije gutuma bakina mu buryo burimo gahunda kandi bushingiye ku byo twize, ibyo nibyo bituma ushobora guhangana n’uwariwe wese“.

Mu kiciro cya nyuma cy’amajonjora muri Cameroun, kugira ngo igere muri Afro Basket Kenya yari ikeneye gutsinda umukino umwe aho yari mu itsinda rimwe na Angola, Mozambique na Senegal.

Mu buryo butari bwitezwe, kuwa gatandatu tariki 20/02/2020 Kenya yatsinze Angola ku manota 74 – 73, Liz Mills yandika amateka, anahinduka aya Kenya yaherukaga muri iryo rushanwa yaryakiriye mu 1993.

Gusa mu kiciro cya nyuma cy’amajonjora Kenya yatsinze imikino ibiri itsindwa ine, hari ababona ko muri Afro basket i Kigali, ikipe iyobowe na Liz Mills izaba iri mu zidakanganye. Umutoza wa Kenya Mills avuga ko azi ikibategereje i Kigali. Ati: “Muri Afro Basket ntabwo tuzakina n’amakipe nka Mozambique, tuzakina n’amakipe yiteguye neza kandi akomeye. Natwe tuzajya no mu Rwanda nta bwoba, intego yacu ni ukurenga ikiciro cya mbere“.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *