Hinga Weze yateye inkunga umutubuzi w’imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A

Umushinga Hinga Weze ufasha abahinzi kwongera umusaruro ndetse ukanabafasha kuwugeza ku isoko kandi ukanabashakira abaguzi, ntabwo bahingira isoko gusa kuko inabafasha gutegura indyo yuzuye n’imirire myiza mu muryango wabo.

Hinga Weze iteze imbere ubuhinzi bw’ibihingwa bitanu harimo ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, Ibishyimbo bikize ku munyu ngugu wa Feri, ibihingwa by’ibirayi, Ibihingwa by’ibigori ndetse n’imboga n’imbuto.

Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’umuhinzi dushingiye ku mbuto amafumbire hamwe n’inyigisho zo kugira ngo abashe guhinga neza, Hinga Weze yatanze ubufasha ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto ndetse no gukwirakwiza izo mbuto mu bahinzi.

Byumwihariko ku gihingwa cy’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A mu batubuzi batatu twateye inkunga, harimo umugore twateye inkunga umutubuzi wo mu Karere ka Kayonza Uwemeyimana Jean d’Arc akaba ari umutubuzi ufite ubushobozi, Hinga Weze ikaba yaramufashije kugira ngo ubwo butubuzi bwe abukore Kinyamwuga.

Maurice Rurangwa Umujyanama kuruhererekane rw’imbuto cg umujyanama muby’imbuto wakomeje gukurikirana abo batubuzi yavuze uko abo batubuzi baterwa inkunga na Hinga Weze.

Ati “Uyu mugore wo mu Karere ka Kayonza Hinga Weze yamwubakiye inzu ateguriramo imbuto y’ibanze kugira ngo ayikoreremo kinyamwuga kuko iyo imbuto ivuye mu bushakashatsi ihita iza muri iyo nzu kugira ngo abanze atubure iyo mbuto mbere yuko yohererezwa abandi batubuzi kugira ngo babone uko bazayigeza ku bahinzi.”

Abahinzi barenga ibihumbi 100 bahawe toni 554,689 y’imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A, ibi bijumba usibye kuba bifite iyo Vitamini bikorwamo imigati ndetse bamwe mu bahanga bakaba baratangiye no kuyibyazamo umutobe.

Hinga Weze ifatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi ( RAB) muri gahunda yo kwegurira abikorera ubutubuzi bw’imbuto ndetse n’abatanga imbuto mu bahinzi, Hinga Weze yatanze inkunga ku batubuzi mu gihugu hose mu Turere 10 ikoreramo, ari abatubura imbuto z’ibijumba, ari abatubura ibishyimbo, ari abatubura ibirayi ndetse n’abatubura ibigori.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *