Brésil : Umubyeyi w’umuzamu wa Liverpool Alisson Baker, yitabye Imana arohamye mu Kiyaga

Papa ubyara umuzamu wa Liverpool Alisson yitabye Imana kuri uyu wa gatatu nyuma y’impanuka ubwo yararimo kwoga nkuko tubitangarizwa na Talk Sport

Jose Becker yabonetse yapfuye kuwa gatatu mu gihe cya saa sita z’ijoro nyuma y’amakuba yo kurohama mu kiyaga yafi y’inzuye yo kuruhukiramo mu majyepfo ya Bresil nkuko bitangazwa na Police yo muri ako gace.

Umugabo w’imyaka 57 yaburiwe irengero nka saa kumi n’imwe ku isaha yahoo nyuma yo gusimbuka ku rugomero rwe hafi y’umujyi wa Rincao do Inferno. Abapolice hamwe nabatazi bashinzwe gufasha abarohamye (Les Pompiers) bahamagawe aho byabereye ariko umurambo wa M. Becker uboneka bigoye mu masaha ya ni njoro.

Abayobozi bo muri ako gace bemeje urwo rupfu rwe ko atiyahuye kuko ntacyibimushinja. Bamwe mu bakinnyi b’amakipe akomeye ya Bresil kuri uyu wa kane mu gitondo bakomeje kwihanganisha uyu muzamu wa mbere mu gihugu cyabo hamwe n’umuryango we.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *