Nigeria: Abantu barindwi bapfuye mu mpanuka y’indege y’igisirikare cyo mu kirere Abuja

Abantu barindwi baburiye ubuzima mu gusandara kw’indege ya gisirikare ya Nigeria ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege mu mujyi w’Abuja kuri iki cyumweru mu gitondo nkuko bitangazwa

 Indege ya gisirikare yo mu kirere ya Nigeria yamenyekanishije ikibazo ifite cya Moteri kuri Twitter nkuko umuvugizi wa gisirikare abitangaza, iyi ndege ya Beechcraft KingAir B350 yari igiye muri Minna mu birometero 110  mu majyaruguru y’iburengerazuba ya Niger, mu gushaka uburyo babohoza abantu 42 bashimuswe. Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere akaba yasabye ko hakorwa igenzura ryicyatumye igwa byihuse.

Mu butumwa bwatambutse kuri Twitter ingabo zirwanira mu kirere zamenyesheje abaturage ko bagumana umutuzo mu gihe bagitegereje icyo iperereza rizatanga, umuvugizi wa gisirikare cyo mu kirere akaba na Vice Marechal mu ngabo zo mu kirere Ibikunle Daramola, yatangaje ko abantu bose barimo muri iyo ndege

Aba bibonye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi hanyuma babona umuriro uzamutse batangarije Reuters ko umwotsi bumvaga urimo Poroduwi shimike byatumukiraga mu kirere aho iyo ndege yaguye mu gisambu cyo hafi y’ikibuga cy’indege.

Vice Marechal Damola yatangarije Reuters ko iyi ndege yari muri gahunda yo kubohora abafashwe bugwate 42 barimo abanyeshuli ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bafashwe mu mujyi wa Kagara kuri uyu wa gatatu dusoje ikaba yahinduye inzira kubera ikibazo cya moteri yari igize.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *