Etienne Eto’o : Nashimishijwe n’ibitego natsindiye ikipe yanjye ya Cameroun

Etienne Eto’o w’imyaka 18 Umwana wa Samuel Eto’o Fils kuri uyu wa gatandatu yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu ya Cameroun muri CAN U20

Umuhungu wa Samuel Et’o , Etienne Eto’o yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Cameroun mu gikombe Nyafurika cy’abatarengeje imyaka 20, akaba yagizwe umukinnyi mwiza muri uwo mukino nyuma yo gutsinda ibitego 2 hamwe no gutanga umupira wavuyemo igitego.

Intare ntoya za Cameroun nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 Mozambique bahisebabona tike yo gukina ¼ ya CAN U20 irimo kubera muri Moritaniya , uyu mwana akaba mu mikino ibiri ibanza yari mubasimbura, umuhungu wa Samuel akaba yaraje kujyamo asimbura ahita yerekana icyo ashoboye  yakinishijwe ku mukino wa nyuma wo mu majonjora, nawe ntiyatinze kwerekana ikinyuranyo, mu minota 6 nka rutahizamu wa Real Oveido yari amaze kwerekana impano ye, umupira w’umuterekano yatereye mu ruhande rw’ibumoso, umukinnyi w’imyaka 18 yabashije kwinjira mu rubuga rwamahina ahatsindira igitego cye cya kabiri.

Umwana wanyuze muri Mayoruke yatanze umupira wavuyemo igitego awuhereje Kevin Prince Milla ,Etienne Eto’o Pineda yari uwu mugisha kuri uyu mukino, imbere y’itangazamakuru umwana mukuru wa Samuel Eto’o ntabwo yahishe ibyishimo bye

 “Ndanezerewe cyane kuba turangije imikino yo mu matsinda dufite amanota 9/9, turi abakinnyi 27 twese duhuriza hamwe kugira ngo duheshe ishema igihugu cyacu, ni ibyagaciro kuvugisha ukuri ubwo nateraga umupira wa mbere ntabwo numvaga ko wavamo igitego. Numvaga hari kare kuko ariwo mupira narimbonye, yego byanshimishije cyane nkaba ngituye umuryango wanjye, maman nyogokuru,Sogokuru ndetse na Papa hamwe n’abandi cyane cyane n’abaturage ba Cameroun

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *