Mu rubanza Rusesabagina Paul aregwamo na bagenzi be ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirijwe (update)

Urubanza ruri kubera mu rukiko rw’ikirenga ku Kimihurura abaje ku rwitabira bose bakaba babanje gupimwa icyorezo cya Covid-19 ibi bikaba bihamywa ko imyiteguro yarwo yabanje gutekererzwaho neza kugira ngo habeho kwirinda kwanduzanya.

Me Gatera Gashabana uburanira Rusesabagina
Paul Rusesabagina uvuga ko atari Umunyarwanda urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha

Imanza ziburanishwa zikaba zarahujwe ari imanza 4 kuko bose baregwa bimwe kuko muri uru bubanza uwari watangiye kuburana akaba ari Nsabimana Callixte alias Sankara ariko abandi nabob amaze gufatwa biba ngombwa ko izo manza zose zihuzwa bakaba bagiye kuburana mu mizi.

 Ubushinjacyaha bukaba aribwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa kuko ibyaha baregwa bifitanye isano, kuko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushimuta, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Abunganizi basaba indishyi z’akababaro muri uru rubanza

Paul Rusesabagina hamwe n’umwunganira bakaba basabwe urukiko rukuru ruburabisha ibyaha byambuka imipaka ko nta burenganzira bafite bwo kuburanisha Rusesabagina kuko kugeza ubu atemara ko ari umunyarwanda ko ari umubirigi ndetse yafashwe ashimuswe akaba ahari nkuwafashwe bugwate, kuko yahakanye ku nshuro ya gatanu ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubirigi.

Rusesabagina Paul akaba aregwa ibyaha Icyenda

*Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo

*Gutera inkunga iterabwoba

* Iterabwoba ku nyungu za Politike

*Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

*Kuba mu mutwe w’iterabwoba

*Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

* Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

*Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro

*Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku buhake inyubako.

Paul Rusesabagina akaba aburanirwa na Me Gatera Gashabana

Nsabimana Caliixti alias Sankara hamwe n’umwunganira Me Nkundabarashi Moïse basabye ijambo maze asobanura uburyo atewe isoni nibyo Rusesabagina avuze ndetse n’ impamvu yanga kuburana nk’Umunyarwanda kandi yari umuyobozi wa MRCD-FLN Sankara akaba yari amwungirije bwa kabiri, ndetse anavuga ko barwanaga bashaka gufata igihugu akibaza impamvu yashaka kuza kuyobora igihugu kandi atari umwene gihugu.

Perezida w’urukiko rukuru ruburabisha ibyaha byambuka imipaka yamusubije ko ibyo batabyinjiramo kuko ubu haburanwa ko urukiko rudafite uburenganzira bwo kuburanisha uru rubanza nyuma yo kungurana inama na bagenzi be hakaba hafashwe umwanzuro wuko uru rubanza ruzasonwa tariki 26 Gashyantare uyu mwaka ndetse basaba n’abandi baba bafite inzitizi ko bazitanga mbere yuko uru rubanza ruzasomwa

Nyuma ababurana n’ababunganira bashyize umukono ku nyandiko z’urubanza

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *