Perezida wa Cameroun Paul Biya, umwe muri bakuru akaba uwa kabiri mu bayoboye igihe kinini muri Afurika

Perezida Paul Biya wizihije imyaka 88 y’amavuko iyi minsi mikuru ikaba yabereye mu mujyi wa Cameroun mukuru aho yari kumwe n’abaminisitiri muri Guverinoma hamwe n’urubyiruko rumushyigikiye, mu gihe abamurwanya batumva uburyo abayoboye imyaka 50.

Abenshi bashinja Biya ibibazo biri mu gihugu barimo kurwana nabyo, ariko abaturage bakaba bishingikirije ko bazabona umuyobozi ku bufasha bw’Imana.

Bamwe mu rubyiruko barimo Fatimatou Iyawa w’imyaka 28, uyobora inama y’urubyiruko muri Cameroun. Yatangaje ko Biya akora uko ashoboye ngo Cameroun itere imbere.

Ati “Turi hano tumwifuriza isabukuru nziza ntabwo ari buri wese ugira amahirwe yo kugira imyaka nkiyi. Ni intwari yacu, ni urugero rwacu, ni icyitegererezo cy’abanyacameruni. Yadushyiriyeho ibikorwa remezo bya Sport bigezweho yashyize imbere y’urubyiruko rwa Cameroun. Hari amashuli, za Kaminuza hamwe n’ibikoresho bigezweho yashyize imbere urubyiruko rwa Cameroun”.

Ernestine Mokake, ufite imyaka 24 undi mujyanama w’inama y’urubyiruko yatangaje ko atabona impamvu nimwe yo kwizihiza iriya myaka 88 y’isabukuru ya Biya. Abona atakagombye kuba umuntu ku myaka ye akigundiriye ubutegetsi.

Ati “Ni igihe kirekire ku butegetsi. Guhera mu 1982, dufite umuperezida umwe. Reba igihugu nk’Amerika kuva mu 1982 kugeza 2021, gifite Perezida barenga barindwi. Mu gihugu cyaanjye kigendera kuri Demokarasi, imiyoborere myiza, uburenganzira, amahoro no kwubaka igihugu, nifuza ko twakabaye dufite abayobozi babiri. Cyangwa se impinduka”.

Biya yinjiye mu mirimo guhera 1982 asimbuye uwari Perezida wa Cameroun, Ahmadou Ahijo. Biya yari minisitiri w’Intebe guhera mu 1975. Yatsinze amatoro y’amashyaka menshi guhera mu 1992, abatavuga rumwe nawe bagahora ba mushinja ko Biya yibye amatora.

Ishyaka ry’ingenzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni ishyaka rya FSD ndetse na MRC rya Maurice Kamt, yemeza ko Paul Biya ariwe watumye ibibazo byinshi bigera kuri Cameroun, Kamto yemeza ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2018 ariko Biya yibye iyo nsinzi.

Ku myaka 88, Biya niwe mu Perezida mukuru muri Afurika. Akaba uwa Kabiri mu ba Perezida bayoboye muri Afurika nyuma ya mugenzi we Thedoro Obiang Nguema, uyobora Guinée équatoriale. Obiang niwe muyobozi mukuru kuko yageze kubuyobozi mu 1979.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *