Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereje ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ariko ntiyatangaje  impamvu z’urupfu rwe, ko yitabye Imana mu masaha ya ninjoro.

Ubwo ingabo za APR zageraga ku Mulindi w’intwali mu gihe cyo guhagarika imirwano nibwo Lt. Gen. Jacques Musemakweli yashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC ayibera umuyobozi muri 1993 icyo gihe yari afite ipeti rya Captain mu ngabo za APR. Lt Gen Jacques Musemakweli akaba yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu gihe cy’imyaka isaga irindwi.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yari ashinzwe kugenzura no gukurikirana ibirebana n’imicungire y’ingabo, amahugurwa, ibikorwa bya gisirikare, ibikoresho n’imicungire y’umutungo by’Ingabo z’u Rwanda.

Yagiraga inama Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugena politiki zihamye n’amabwiriza aboneye bigamije guteza imbere imicungire inoze y’umutungo n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda.

Lt. Gen. Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagaragaye mu myanya itandukanye mu bihe binyuranye.

Ku wa 12 Mutarama 2018 ni bwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya rya Jenerali Majoro yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lieutenant Jenerali.

Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), Icyo gihe yari agifite ipeti rya Gen Maj umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Muri Mata 2019, Lt. Gen. Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *