DR Congo: Ebola yongeye kugaragara mu burasirazuba bw’Umujyi wa Butembo

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo yemeje ko hari umuntu urwaye Ebola wongeye kuboneka muri iki gihugu.

Inkuru dukesha l’Interview.cd ivuga ko uyu wagaragayeho iki cyorezo ni umugore w’ahitwa Biena hafi y’umujyi wa Butembo, iyi ndwara ikaba yahise imwica, ariko hakaba hagaragaye abantu bagera kuri 41 bahuye nawe nubwo kugeza ubu bataragaragaza ibimenyetso ariko barakurikiranirwa hafi.

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (OMS) ukaba washyize hanze itangazo rivuga ko uwo mugore yaje kwivuza ku kigo Nderabuzima kiri hafi ye afite ibimenyetso bya Ebola, kandi  ivuga ko umugabo we yari mu bantu banduye iyi ndwara ariko wayikize.

Iki cyorezo cya Ebola cyaherukaga kwibasira DR Congo mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2020, nk’uko umuryango mpuzamahanga (OMS) ubivuga. Ubu byaba bibaye inshuro ya 12 yibasiye iki gihugu, ubu bakaba basaba abaturage kudakuka umutima ahubwo bagakomeza kwirinda kuko ni indwara yandura vuba kandi ikica vuba.

Ebola ni iki?

  • Ebola ni virus ibanza gutera umuntu guhinda umuriro vuba kandi mwinshi, gucika intege bikomeye, kuribwa ingingo no kubabara mu muhogo
  • Hakurikiraho kuruka, guhitwa no kuvira imbere n’inyuma amaraso
  • Abantu bayanduzwa n’amatembabuzi ayo ariyo yose y’umuntu wayanduye
  • Abayirwaye kenshi bicwa n’umwuma, n’ingingo z’imbere mu mubiri zangirika ari nyinshi

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzima (OMS) uvuga ko inzobere mu byorezo zageze muri ako gace gukurikirana iby’uyu muntu bayisanzemo, ivuga kandi ko abantu 41 bahuye n’uyu mugore bamaze kuboneka.

Ibipimo by’uwo mugore yahitanye byahise byoherezwa kuri laboratoire yisumbuyeho i Kinshasa ngo bapime ubwoko bw’icyi cyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri iki gihugu, niba nta sano gifitanye n’iheruka.

Icyorezo cya 10 cya Ebola muri DR Congo cyamaze hafi imyaka ibiri, cyari icya kabiri gikomeye ku isi kuko cyarangiye gihitanye abantu 2.299 ku bantu 3.481 bagisanzwemo, naho 1.162 barakize.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *