Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yasuye ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi yagarukiye muri ¼ mu mikino ya CHAN yaberaga muri Cameroon , umukuru w’Igihugu akaba yabasuye aho yabasanze Nyamata La palisse akaba yabahaye  impanuro kandi abashimira ubutwari bagezeho, yabasabwe kwirinda amakimbirane cyane iyo bari mu kibuga kuko ikipe igizwe n’abakinnyi 11 kuko iyo havuyemo umwe ntakore ibyo bagenzi be bakora ntabwo ikiba cyabagjyanye bakigeraho neza.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yashimye inkunga Umukuru w’igihugu yabaye ndetse n’ubutumwa yaboherereje abasaba gukomeza kuba ikipe imwe ,ndetse anavuga impamvu batageze kucyo bifuzaga kubera ikibazo cya Covid-19 cyatumye batitoza neza.

Yagize ati “Imyiteguro twagize ni mikeya kuko iki cyorezo cyatumye hataboneka imikino ya gicuti kuko twakinnye imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Congo-Brazaville  icyakora ntabwo byatubujije kugera aho twageze tukaba dukomeje gushima inama mwatugiriye”.

Abakinnyi nabo bafashe umwanya wo gushimira inama Umukuru w’Igihugu yabagiriye ndetse Kapiteni w’ikipe y’igihugu Tuyisenge Jacques wavuze mu izina rya bagenzi be , na Kapiteni wungirije bose bahurije hamwe bashima inama yabahaye ndetse banasezeranya Umukuru w’igihugu ko mu mikino iri imbere bazarushaho kwitwara neza kuko amarushanwa arakomeje.

Minisitiri wa Sport Mimosa Aurore  Munyangaju yavuze muri make agaruka uko ikipe yitwaye ndetse naho yagarukiye maze anashimira umukuru w’igihugu kuba yafashe umwanya akaza gusura ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaganiriza abakinnyi akanabashimira aho bagaze.

Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Kagame Paul yatangiye abamenyesha ko ikipe y’igihugu ayikunda kandi nawe yifuza ko yarushaho gutera imbere ariko akaba yari yarabyihorere gukomeza gukurikirana iyi kipe kubera ko yabonaga ibyo abasaba batabyitaho ariko yakurikiye imikino yabo yabonye hari impinduka zabayemo nawe akaba abona ko agomba kubaba hafi.

Yagize ati “Turabashyigikiye nubwo mutageze kubyo mwari mwadusezeranije ariko umukino wa ¼ mwakinnye na Guinea nanjye nabonye hari ibitaragenze neza kuko ikarita umuzamu yahawe y’umuhondo yari ihagije, ariko indi yongeyeho kubwanjye nabonye itari ngombwa ariko nanone umusifuzi mu kibuga akora ibyo ashaka”.

Yasoje ijambo rye abashimira uko bitwaye anababwira ko ku bihembo bagenewe na Minisiteri ya Sportbabibagezaho ariko yongeyeho ko baganiriye muri Guverinoma basanga hari icyo igihugu kigomba kubagenera bityo akaba yabasezeranije ko hari ibyo bagomba guhabwa, abasaba kutayasesagura ahubwo bakazayabyaza umusaruro akazabafasha mu kwiteza imbere.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *