CHAN 2020 : Nyuma y’umugisha wa Ketcha Courtès,ikipe ya Lions Indomptables yakoze amasengesho Limbe

Ku gitekerezo cya minisitiri wa Sport, uburezi n’ubugenge Narcisse Mouelle Kombi, Ikipe ya Lion indomptabes A nyuma y’urugendo mu irushanwa rya 6 ry’amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) ryabereye muri Cameroon biragije Imana. Habaye igitambo cya Masengesho muri Hotel bacumbitsemo Limbe, Amasengesho yaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021.

 “Ikipe ya Lions A yafashe umwanya nyuma ya sasita aho acumbitse Limbe, bari kumwe na Minisitiri wa Sport Narcisse Mouelle Kombi,bagira igikorwa cyo gushima Imana, ikipe y’igihugu yasabye umugisha waho igeze muri ½ cyayo marushanwa ya CHAN ndetse basaba no guhabwa umugisha wo gutsinda umukino uzabahuza na Maroc, nkuko bisanzwe kuri buri mukino mbere yawo ikipe y’igihugu na Minisitiri wa Sport barahura bagasaba Imana kubayobora mu mukino bafite”.

Twabibutsa ko mbere yuko burira imodoka ibajyana mu mujyi wa Limbe aho bagomba gukinira umukino w’uyu munsi wa ½ n’ikipe y’igihugu ya Maroc, Lions Indomptables yahuye na Minisitiri w’imiturire n’amajyambere Célestine Ketcha Courtès, abasaba ko bagomba kuzitwara neza kandi abaha umugisha wo kugera ku mukino wa nyuma wa CHAN 2020.

 “Mfashe umwanya wo kuza kubabwira ko mbashyigikiye hamwe na Guverinoma n’abaturage ba Cameroon ndetse na Minisitiri w’intebe ko tubari inyuma kandi dukomeza kubase ngera ngo mukomeze guhesha icyubahiro igihugu”. Ndetse anasaba Umutoza ko bari kumwe muri byose Martin Ndtoungou Mpilé.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *