Abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali barasaba ikigo cy’imisoro n’amahoro kubaba hafi

Muri ibi byumweru bitatu abacuruzi barasaba Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) ku baba hafi kuko igihombo abacuruzi bahuye nacyo kizatuma kwegura umutwe bizabagora, kuko urebye nka acururiza mu masoko cyangwa abadacuruza ibiribwa muri ibi byumweru bitatu umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo ntacyo binjije.

Byumwihariko abacururiza mu masoko bakora ari 50% ariko bajya gutanga imisoro ntabwo batanga 50% ahubwo bawishyura wose, kuko bigaragara ko wakoze, iyo uganiriye n’abacuruzi basimburana cyane cyane abacuruza imboga cyangwa se imbuto usanga bakubwira ko iyo ibyo acuruzi bimaze gushya agasiba iyo agarutse asanga byamaze kwangirika.

Bamwe mubo twaganiriye bakorera mu masoko atandukanye yo mujyi wa Kigali bavuga ko kwirinda icyorezo nabo babizi ariko ibyo kubasaba ko hagomba gukora bamwe abandi bagasiba ntabwo aribyo bituma bakwirinda icyorezo, ndetse basaba ubuyobozi bwa RRA ko nabo bagomba gutekereza kuriyo mikorere yabo ituma bagira n’ibihombo bitandukanye.

Abacuruza ibiribwa mu ma Restaurent nabo barari ayo kwarika kuko nubwo bahawe uburenganzira bwo gukora ariko batanga ibiryo kubabitwara baravuga ko nabo babitegura ariko kubona abo  babitwara ugasanga babihuriramo n’igihombo kuko ibiraye ntabwo byongera gucuruzwa, ikindi nubwo bazafungura ku itariki ya 8 Gashyantare ariko guhagarika ubucuruzi bikazajya bikorwa sa kumi n’imwe ayo masaha ariyo bagatangiye kugaburira abatashye ni ikindi gihombo babona bazahura nacyo.

Nubwo hongereweho icyumweru kimwe mu mujyi wa Kigali ariko babona nubundi gufungura ariko hagakora 30% byari basanzwe bakora bizatuma abacuruzi bacuruza cyane cyane bagurisha n’ababonye amafaranga mu bakozi ba Leta kubera ko bazajya bakorera mu ngo zabo n’ubundi ibihombo bizarushaho kwiyongera.

Bityo bagasaba abashinzwe imisoro ko bagomba kubaba hafi kandi bakamenya uko bagomba kubasoresha nubwo abacuruzi benshi bakoresha utwuma twa IBM ariko abaguzi barushaho kuba bakeya cyane, niyo mpmvu nkuko bavuga ko basanzwe batanga umusoro neza ariko iki gihombo babona bahuye nacyo bafatwa mu mugongo nicyo kigo, kugira ngo ubucuruzi bwabo budahungabanywa nicyo cyorezo.  

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *