Ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe gitwari

Umukino wa ¼ mu gikombe cya CHAN kirimo kubera muri Cameroon wahuje Amavubi na Guinea abawusifuye babogamiye ku ruhande rumwe ah babanje kubuza abakinnyi b’amavubi kwisanzura mu kibuga kubera amakarita bahawe.

Iminota 45 igize igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko habonetse amakarita 3 y’umuhondo ku ruhande rw’Amavubi n’ikarita imwe itukura ku ruhande rwa Guinea, umukino wabayemo guca integer ikipe y’Amavubi nubwo ikipe ya Guinea yabonye ikarita itukura ariko umusifuzi wabonaga ko umukino usa nkaho wa murenze.

Umutoza Mashami Vincent washimiye abakinnyi be uko bitwaye muri iri rushanwa nubwo intego yabo yo kwegukana iki gikombe batakigezeho ariko ukurikije urwego rwa Shamiyona nuko ikipe yiteguye abona ari abo gushimirwa.

Yagize ati “Ntabwo dushimishijwe naho tuviriyemo ariko nabo twari kumwe mu matsinda bashakaga kugera aho tugarukiye ariko ntabwo twese twari kuhagera, niyo mpamvu nshimira abakinnyi ndetse nabo dufatanije bose kuko twakoreye hamwe”.

Abakinnyi bose uko twazanye hano muri iri rushanwa ndabashimira kuko buri wese yaritanze ikindi uyu mukino ubundi nta byinshi nakawuvuzeho ariko ikarita itukura yahawe umuzamu Kwizera Olivier ntabwo yariyo kuko nta kosa yakoze rigaragara kuko nuwitwa ko yagushije ntabwo yamukozeho ni ya mayeri y’abakinnyi kandi byagaragara muri VAR ariko ntabwo bashatse kuyikurikira ndetse ninayo yatumye hahanwa ikosa ryaje kutuviramo igitego twatsinzwe bituma abakinnyi bava mu mukino.

Yakomeje agira ati “Burya iyo abakinnyi bamaze kwivanga mu mutwe nibyo wababwira biragoye kugira ngo babyumve kuko bamaze kubona uko mugenzi wabo yahawe ikarita itukura ku maherere nabo bumva ko uwongera kugira ikosa akora wese ahabwa ikarita nawe bituma bitwararika ariko ntabwo aricyo cyari igisubizo ariko niko byarangiye, ntacyo abasore bacu batakoze ngo babashe kugombora amahirwe yari ahari ariko ntabwo yari ayacu”.

Reka dushimire abatubaye hafi bose barimo umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bafana bakomeje kutuba hafi cyane cyane aba hano muri Cameroon bigomwaga umwanya bakaboneka mu masitade, ubu natwe tugiye gukomeza gutegura imikino ya CAN nayo izabera muri iki gihugu nubwo umwanya turiho utari mwiza ariko tugomba guharanira gukomeza kwitwara neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *