Perezida wa CAF: Anouma, Motsepe, Senghor naYahya bemejwe na FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryahaye uburenganzira Kandidatire Jacques Anouma, Patrice Motsepe, Augustin Snghor na Ahmed Yahya, mu matora ya Perezida wa CAF ateganijwe kuya 12 Werurwe 2021 Rabat muri Maroc.
Patrice Motsepe umunyemali wo muri Afurika Y’epfo akaba n’umuyobozi wa Mamelodi Sundwons

 “Nejejwe no gutangaza ko twemeje za Kandidatire ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurikan’umwanya wa Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi na Komisiyo ngenzuzi ya FIFA”. Umunya Moritaniya  Ahmed Yahya niwe wa mbere washyize ahagaragara ko yatanze Kandidatire ku mwanya wo kuyobora CAF ateganijwe kuya 12 Werurwe 2021i Rabat aho yemejwe n’abanzwe umupira ku isi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira muri Repuburika y’abayisiramu ya Moritaniya (FFRIM) ari kumwe n’uwo muri Afurika y’epfo Patrice Motsepe umwe mu bakandida babiri muri batanu bamaze kwemeza ko baziyamamaza bagenda bareba iyumwe ukwe maze bakayemeza muri komisiyo y’imiyoborere ya CAF, harimo Augustin Senghor na Jacques Anouma za maze kwemezwa. Yahya na Motsepe bafite gahunda ku itariki ya 28 Mutarama hamwe na Komisiyo y’imiyoborere ya CAF kugira ngo bagire ibyo bemeza mu rugendo rwabo.

Jacques Anouma umunya Cote d’Ivoire wiyamamariza kuyobora CAF

Komisiyo ngenzuzi ya FIFA, yahaye uburenganzira bwo gushaka amajwi Jacques Anouma ,Patrice Motsepe, Augustin Snghor na Ahmed Yahya kwitoza mu mwanya wo gusimbura umunyamalgashe Ahmad. Uwahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umupira nubwo agitegereje kurenganurwa n’urukiko rwa sport. Ariko, Ishyirahamwe ry’umupira  ku isi rikaba riteganya gushyikiriza amadosiye y’abatanze kandidatire ku mwanya wo guhagararira Afurika muri Njyanama ya FIFA. Bamwe nk’umunyanijeriya Amaju Pinnick cyangwa se umunya Gambiya  Lamin Kaba Bajo, bamenyeshejwe ko batashimwe.

Tubibutse ko ari ibikurikira ibyemezo byafashwe na komite idasanzwe ya CAF, urwego rutumizwa na Perezida nab a Visi Perezida n’abandi banyamurtango babiri bagize komite ngenzuzi muri FIFA aribo bazayobota n’amatora ndetse n;ibindi bishobora guhinduka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *