Ibyishimo by’abaturage byibagijwe ko bari muri Guma mu Rugo

Byaraye bigaragaye ko abaturage bari bakumbuye ibyishimo by’ikipe y’igihugu kuko umujyi wa Kigali waraye mu byishimo ubwo ikipe y’igihugu yatsindaga ikipe ya Togo, mu mukino wa nyuma w’amatsinda mu mikino ya CHAN 2020 irimo kubera muri kameruni.

Uyu mukino wari wateguwe n’umutoza kugira ngo bahe intsinzi Amavubi kandi ishyaka ryari irya bose nubwo mu minota ya nyuma wabonaga ko batorohewe kuko umupira wose bahitaga batera imbere aho kwubaka bakima ikipe ya Togo umupira, burya igitutu cy’itangazamakuru nicyo cyatumye abahungu bitanga.

Ni intsinzi yaritegerejwe igihe kinini ariko uruhare rwa buri wese rukaba rwagaragaye mu bakinnyi bose kuko habaye kwitanga, ikindi abakunzi b’amavubi bashimye ni ukudacika intege ahubwo uko batsinzwe bakumva ko bishoboka kandi bakabigeraho umukino ukaba warangiye amavubi( Rwanda) 3-2 Togo, igitego cyasezereye Togo cyatsinzwe na Erneste Sugira.

Abatuye Kigali ibyishimo byatumywe bishora mu muhanda basaba Polisi y’igihugu ngo nifungure aho bafungira abarenze ku mabwiriza ya Covid-19 binjiremo ahubwo Polisi ibacungira umutekano kuko yabonaga nta kindi yakora, ibyishimo bikaba byatumye bava muri Guma mu Rugo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *