Amatora CAF: Abakandida Ahmad,Omar na Zetch zanzwe na FIFA

Komisiyo igenzura y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yanze Kandidatire za Ahmad,Constant Omar na Kheïreddine Zetchi mu matora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) ateganijwe tariki ya 12 Werurwe 2021 Rabat. Uwa mbere yahagaritswe na FIFA mu gushaka gukora manda ya kabiri mu buyobozi bwa CAF, naho uwa kabiri urimo kuyobora by’agatenyo umupira muri Afurika,ushaka intebe mu nama ya FIFA, kimwe na Zetchi.

Igitangaje, Constant Omar, umuyobozi w’inzibacyubo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF), ntabwo yemerewe guhabwa manda nshya mu buyobozi bw’umupira ku isi (Njyanama ya FIFA). Komisiyo ngenzuzi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amagur y’isi (FIFA) yatesheje agaciro tariki ya 26 Mutarama Kandidatire ye yo mu matora kuyobora  CAF ateganijwe kuya 12 Werurwe 2021

Mu butumwa bwagejejwe mu buyobozi bwa CAF, umuyobozi wa CAF, umuyobozi wa Komisiyo ngenzuzi ya FIFA, Mukul Mudgal yavuze ko umukongomani atemerewe ku mpamvu zuko hari ibyo barimo kumukurikiranaho nka komisiyo y’imyitwarire ya FIFA. Constant Omar hari ibyo amaze ibyumweru asobanurira abashinjwe ubutabera muri FIFA, ariko ntabwo arabihamywa.

Mukul Mudgal avuga ko umuyobozi w’umupira muri Algeria nta nyungu afite zo gushaka umwanya muri njyanama ya FIFA nkuko bivugwa na Komisiyo yabashije gukurikirana amadosiye y’abakandida bashaka kwitoza muri CAF, Kheïreddine Zetchi, yashyizweho igihano na CAF hamwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria.

Ni ikihe gisubizo cya  CAF ?

Ariko igitagaje, ibidashoboka kuwahoze ayobora CAF Ahmad atigeze ahabwa uburenganzira na FIFA bwo kugira uwo asimbura mu mezi abiri ashize kuva mu mpera z’ugushyingo umunyamaligashi  yahagaritswe imyaka itanu ntaho ahurira niby’umupira na Komisiyo ishinzwe imyitwarire aho hashinjwaga kwigwizaho ubuyobozi no kunyereza umutungo. Ubu akaba yaramaze kuregera urukiko rushinjwe ibya Sport (TAS)hamwe n’urwego rw’ubucamanza rwa sport.

Tariki 26 Mutarama FIFA yemeje Kandidatire za Jacques Anouma, Augustin Senghor, Patrice Motsepe na Ahmed Yahya ku mwanya wo kuyobora CAF, urwego rushinzwe ubuyobozi bwa CAF ku mwanya wo kuyobora (Komite Nngenzuzi ya CAF) hamwe n’umwanya wa Njyanama muri FIFA. Motsepe na Yahya bongeweho na komisiyo nyobozi ya CAF tariki ya 28 Mutarama.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *