Umujyi wa Kigali watangiye kugoboka abaturage bakeneye ibiribwa

Umujyi wa Kigali watangiye gutanga ibiribwa ku miryango imwe n’imwe mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo.

Biteganyijwe ko ingo 69 zizahabwa ibi biribwa ariko ubuyobozi bukemeza ko n’abandi bagira ibibazo byo kubona ibibatunga bazunganirwa.

Ku ikubitiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bagejejweho umuceri n’ibishyimbo, hagendewe ku mubare w’abagize umuryango, aho nk’ umuryango ugizwe n’ abantu barenga batandatu bahawe ibiro 14 by’ ibishyimbo n’ibiro 25 by’umuceri.

Aba baturage bakaba bishimiye ubu bufasha kuko  ubuzima bwari bwatangiye kubagora kubera kudakora nk’uko bisanzwe.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’ibi byo kurya, nk’aba twasanze mu murenge wa kimisagara bifuza ko byabageraho na bo.

Aba baturage bahawe ibiryo ni bamwe mu bagize imiryango ibihumbi 69 umujyi wa Kigali uvuga ko umaze kubarura bakaba bazagerwaho n’ibyo kurya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko abahabwa ibi biribwa ari abasanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze, harimo abafundi, abayede, abakora mu binamba n’abandi kandi ko ari gahunda izakomeza igihe hakiriho iyi gahunda ya guma mu rugo.

Avuga ko  gutanga ibi biribwa bizakorwa mu mucyo, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rubitanga rubikora urugo ku rundi kandi bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid19.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *