Imirwano hagati y’ubwoka bwa Farata n’Abarabu muri Darfur

Iyi ntambara y’abarabu n’abafite uruhu rw’irabura yatangiye mu mwaka wa 2003 itangijwe nuwahoze ayobora Sudan, iyi mirwano ikaba yongeye kwubura kuri uyu wa mbere turangije aho yahitanye abarenga 159.

Iyi mirwano ikaba yarashyamiranije abo mu bwoko bwa Farata n’abarabu ikaba yarakomerekeyemo abarenga 200, umwalimu  Ibrahim Ismael wigisha muri Kaminuza Khartum muri Sudan yasobanuye ko imizi yabyose ituruka mu gihe Al Bashir wayoboraga Sudan akiri ku butegetsi ariwe ntandaro yabyose.

Agira ati “Uyu wayoboraga Sudan niwe wateranije ubwoko bw’abirabura n’abarabu ndetse ku buryo byamuviriyemo gushyiraho impapuro zo kumufata n’urukiko mpuzamahanga CPI bamurega ibyaha by’intambara  na Jenoside n’ibyaha byo kwibasira inyoko muntu”.

UNAMID umutwe w’ingabo z’amahoro za ONU n;ingabo z’afurika yunze ubumweyari yaratabaye Darfur yatangiye kuvayo mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri gushize

Mu majyepfo ya Darfur niho imirwano yabereye nkuko bitangazwa n’uyobora ubwoko bwa Farata Mohammed Saleh aho abarabu bashatse kubatwara amatungo yabo bikaba ngombwa ko birwanaho.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *