Umukino wa RDC-Lybie : Florent Ibenge arinubira gutangaza ibisubizo bya Covid-19 batinze

Ikipe y’igihugu ya RDC irakina kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama kuri stade ya Japoma ya Douala n’ikipe y’igihugu cya Lybie mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amatsinda B.

Ariko umutoza mu makipe 16 agaragaza impungenge abona kugira ngo imyiteguro igende neza nk’umutoza bibashe kumworohera guhitamo abakinnyi akinisha ko hari ikibazo cyuko ibisubizo bisohoka bitinze bya Covid-19. 

Umutoza w’Ikipe A ya RDC Florent Ibenge Ikwanga yagarutse kubitagenda ubwo yatangaga ikiganiro mbere y’umukino uzabahuza na Lybie ku wa gatatu tariki 20 Mutarama.

Nko mutoza wa Leopard A ya RDC ku bijyanye n’icyorezo Covid-19 tugomba gufatira cyangwa se gutekereza uburyo imikino yategurwa muri iri rushanwa.

Yagize ati “Hagomba kugirira icyizere itsinda. Nkuko uyu munsi ku wagatatu twabuze abakinnyi batanu kandi ntabwo turi twenyine kandi twese tuba hamwe hazwi. Twakorewe ibizami kuri uyu wa kabiri, ariko dufite imyitozo kuwa gatatu mu gitondo ntabwo tuzi abakinnyi tuzakoresha kubera ko nta bisubizo turabona”.

 Ibenge akaba yisabira ko byashyirwa ahagaragara ku bibuga by’imyitozo mu gihe bagitegereje ibisubizo kandi bigakorwa vuba

Yakomeje agira ati “Tuzakina kuri uyu wa kane ku isaha ya 17h00 ku isaha ya Cameroun ubwo ni 18h00 ku isaha ya Kigali. Ariko ubu kugeza ubu ntacyo tuzi ku bijyanye n’ibisubizo bya Covid-19, niba ibisubizo bizaboneka umunsi wo gukina mu masaha ya 13h00 arizo saha za 14h00 za Kigali kuko yby bicecekeye tukaba ywibaza niba no muyandi matsinda ariko bimeze”.

Mu kiganiro umukinnyi Jérémie Mumbere Mbusa yatangaje mu kiganiro ko icyo baharanira ni ukurenga amajonjora bivuze ko umukino ugomba ubahuza na Lybie tugomba kuwutsinda.Kuko nidutsinda Lybie turaba dutambutse dusigare dutegeje umukino uzaduhuza na Niger.

Myugariro Boko Isaka Chadrack yakomeretse mu ivi akaba ataboneka ku mukino uduhuza na Lybie ariko nanone Masasi Ushindi Chico bagize imvune ku mukino wa mbere bakinnye n’ikipe y’ihugu cya Kongo ubu bakaba baza kugaruka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *