Donald Trump yagiye gukomereza ikiruhuko cye muri Leta ya Florida

Ubwo yarasoje manda ye y’imyaka ine ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ntiyategereje guhererekanya ubutegetsi na Joe Biden Jr wamutsinze mu matora yo ku itariki 3 Ugushyingo 2020.

Donald Trump yagiye gukomereza ikiruhuko cye muri Leta ya Florida muri Mar-a-Lago resort muri Palm Beach yakiriwe n’abaturage
Bitegura kurira indege ngo berekeze Florida

Uyu mugabo ntiyigeze yemera ko yatsinzwe ahubwo akomeza kubuga ko yibwe mu matora ndetse akaba yahisemo kujya muri Leta ya Frorida ubwo Joe Biden yazaga kurahirira kuyobora Amerika, Ubwo Joe Biden Jr na Visi Perezida we Harris Kamala nabo bazafatanya kuyobora igihugu bari mu masengesho I Washington Donald Trump we yasezeragaho abamushyigikiye ababwira ko azagaruka vuba muri Politike.

Ubwo yasohokaga munzu y’Umukuru w’igihugu yatangaje ko kuriwe ari icyubahiro kuyobora igihugu nk’Amerika aho guhererekanya ubutegetsi na mugenzi we wamutsinze ahubwo yakoresheje ibirori byitabiriwe n’abamushyigikiye bagera kuri 200 mu kibuga cy’indege cy’agisirikari kirwanira mu kirere cya Andrews hanze y’umujyi wa Washington.

Mar-a-Lago resort muri Palm Beach aho agiye guturo mbere yuko agaruka muri Politike
Mar-a-Lago resort muri Palm Beach

Yagize ati “Ubu nakomeje gushyira imbere umunyamerika kandi ubwo mvuye ku butegetsi ntabwo ngiye burundu nzagaruka mu bundi buryo, ikindi nafashije abarwaniye igihugu bari muzabukuru kubona uburyo bwo kwivuza hamwe n’itegeko rigabanya imisoro ku banyamerika”.

Ibi yabivuze mbere yuko yurira indege ya Air force one bwa nyuma imwerekeza aho agiye gukomereza ubuzima bwe muri Mar-a-Lago resort muri Palm Beach anifuriza abamusimbuye kuzagira imirimo myiza n;umugisha ariko yirinda kuvuga mu izina uwamusimbuye ku mwanya wa Perezida.

Donald Trump yagiye gukomereza ikiruhuko cye muri Leta ya Florida muri Mar-a-Lago resort muri Palm Beach

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *