Yishwe nyuma yo kujagajaga murandasi ya Nancy Pelosi muri Capitole

Christopher Stanton Georgia, ushyigikiye Donald Trump wifashe amafoto ari mu biro bya Perezida w’inteko ishingamategeko Nancy Pelosi wajagajaze murandasi ya Nancy mu byaberaga muri Capitole yabonetse yapfuye munsi y’inzu ye.

Christopher Stanton Georgia, w’imyaka 53 yabonetse yapfuye munsi y’inzu ye nyuma y’iminsi yarahagaritswe kubera uruhare bagize mu byabereye muri Capitole nkuko byatangajwe. Yabashije kwinjira muri biro ya Perezida w’inteko ishinga amategeko Nancy Pelosi, yifata ifoto yicaye mu ntebe ye ndetse anajagajaga murandasi ye igendanwa.

Umurambo we wabonetse kuri uyu wa gatandatu mu gitondo ubonnywe n’umugore we munsi y’inzu batuyemo Alpharetta muri Georgie. Yahamagaye kuri 911 kugira ngo abamenyeshe ko umugabo we yapfuye kandi afite amaraso ahantu hose, ibiro by’abaganga bikaba byatangarije NBC ko uwo mugabo yishwe n’ibikomere by’amasasu mu gatuza.

Imbunda ntoya ebyiri zabonetse mu nzu mbere yuko urupfu rwe rumenyekana. Ku wa gatatu uyu wishwe nibwo afatanije n’abandi binjiye binyuranye n’amategeko mu bwatsi bwa Capitole muri Leta zunze Ubumwe bahiritse abapolice bashinzwe umutekano wayo, kandi banyuze ku mabwirizwa yashyizweho y’igihe ntarengwa cyo kugenda muri Washington.

Uyu mugabo yari yahamijwe icyaha cyo gufungwa iminsi 180 hamwe n’amande y’amadolari 1000, kuko yabihamijwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Wasgington kuya 7 Mutarama

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *