Kurahira kwa Joe Biden impungenge mu kwegura kwa minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu

Nyuma yo kurenga ku mategeko abashyigikiye Perezida usoje manda ye Donald J. Trump, minisitiri w’umutekano imbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yeguye.

Minisitiri w’agateganyo wari ushinzwe umutekano imbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Chad Wolf, kuri uyu wa mbere yatangaje ko yeguye ahita yongeraho ko atewe impungenge n’umuhango n’umutekano wihererekanya bubasha ry’ubutegetsi kuri Joe Biden tariki ya 20 Mutarama I Washington.

Chad Wolf avuye kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi itanu abashyigikiye Donard Trump binjiye mu nteko ishinga amategeko yitwa Capitole ahabaye amarorerwa yo kwangiza ndetse no kumenagura ibyarimo.

Nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, ndetse n’amabanga ari mu gipolisi cya Amerika (FBI) bamaze kubona ko cyangwa se biteganijwe ko abashyigikiye bafite intwaro Perezida w’Umurepubulika biteguye gukora imyigaragambyo muri Leta 50 mu cyumweru cy’itariki ya 20 Mutarama.

Kuba batarabashije guhagarika ibyabaye tariki ya 6 Mutarama Washington hashyizweho abashinzwe umutekano mu gihugu, Pentagone yatanze itegeko ryo kwohereza abasirikari 15.000 mu mujyi mukuru w’Amerika I Washington mu muhango wo kurahira kwa Joe Biden.

Nkuko hari hasanzwe hateganijwe 6.200 muri uwo muhango wihererekanya butegetsi ubu hongereweho abasirikari 10.000 ariko muri icyo cyumweru haziyongeraho abandi basirikari 5.000 kugira ngo hatazagira abakora ibara kuri iyo tariki ya 20 Mutarama nubwo bivugwa ko Donald Trump atazahaboneka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *