Amavubi Stars arahaguruka kuri uyu wa gatatu yerekeje muri Cameroon muri CHAN

Nyuma yo gutangira imyitozo iyerekeza mu mikino y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu, u Rwanda rwabonye imikino ya gicuti n’igihugu cya Congo Brazaville aho bakinnye imikino ibiri bikaba byaratumye umutoza w’ikipe y’igihugu abona abakinnyi azifashisha muri iyo mikino izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2021.

Iyo mikino ibiri aya makipe yakinnye yari ayo kwitegura iryo rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mutarama rikazasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021 muri Cameroon.

Ikipe y’u Rwanda Amavubi Stars bikaba biteganijwe ko agomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama umutoza Mashami Vincent n’abamwungirije bakaba bazatwara abakinnyi 30, urutonde rwabo akaba yaramaze kurushyira ahagaragara.

Muri iyi mikino ya CHAN u Rwanda rukaba ruri mu itsinda rya C aho ruri kumwe na Togo, Uganda na Maroc, umukino waryo wa mbere rukazacakirana n’igihugu cya Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent akaba abona bagomba gukora uko bashoboye kwose kugira ngo nibura barenge amajonjora nubwo imyiteguro itagenze neza cyane kubera ikibazo cya Covid-19.

Agira ati “Twateguye imikino ya gicuti n’amakipe ya Congo Brazaville na Malawi ariko birangira habonetse ikipe imwe kuko indi yagize ikibazo cy’uburwayi bw’abakinnyi ariko nibura iyabonetse yatweretse uko ikipe yacu ihagaze nicyo tugomba gukosora”.

Ameza avuga ko kuba imikino ya gicuti yarabaye mikeya bitazatuma batazitwara neza kuko ikibajyanye bakizi , gusa iyo witeguye nabo mugiye gukina nabo baritegura ariko ibizakenerwa byose bizakorwa kugira ngo twitware neza mu kibuga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *