Tumenye kwivura indwara dukoresheje ibimera

Ubuzima bwiza ni isoko yo kubaho neza, ariko nanone rimwe na rimwe ubwo buzima hari igihe tubwangiza nanone dukoresheje ibimera kutamenya uko ugomba gufata ifunguro rya buri munsi, kuko kurya ntabwo ari ukwuzuza igifu.

Hari ndwara dushobora kwivura dukoresheje ibyo bimera ariko ni byiza ko tubanza kumenya ko izo ndwara tuzifite tugana abaganga hanyuma twamara kumenya ko umubiri wahuye nubwo burwayi tukabona gukoresha iyo miti y’ibimera.

Ibibabi by’amapapayi ntaho utabisanga kuko hari n’igihe byimeza ahataka imbuto zabyo, urubuto rw’Ipapayi cyangwa se imbuto z’imbere mu ipapayi ndetse n’amababi yayo bishobora gukorwamo imiti kandi bikagirira umubiri wacu akamaro.

Burya kandi cya gishishwa cy’Ipapayi uzasanga cyane cyane abakobwa bagikoresha iyo bamaze kuyirwa bakakisiga ku mubiri cyane cyane mu maso kuko burya kirwanya ibiheri byo mu maso kandi kigatuma bagira umubiri woroshye.

Burya ikibabi cy’Ipapayi cyifitemo ubudahangarwa bwo gutuma umubiri wacu umera neza, kuko ushobora kugikoramo icyayi, ibinini,umutobe kandi ibyo byose byagufasha gukora igogora ry’umubiri ndetse no gutuma umubiri wawe worohera.

Igitunguru gitukura (Onions) kifitemo ubudahangarwa cyane cyane kuvura amaso, gituma umusatsi wongera kumera aho wari watsitse kandi kikagabanya umuriro mu mubiri.

Mu gihe icyo gitunguru ugihuje n’ibibabi by’Ipapayi bibasha kuvura indwara zitandukanye, kandi kugira ngo biguhe uwo muti nuko ugomba kubitunganya hanyuma ukabisya umutobe wabyo ukawufata inshuro ebyiri ku munsi.

Dore zimwe mu ndwara bibasha kuvura :

# Bibasha kuringaniza isukali mu maraso bityo ukagira umubiri uri kuri gahunda.

# Bituma umusatsi ukura neza

# Bituma igogora rikorwa neza mu mubiri.

# Bituma uruhu rwawe rumera neza.

# Bikurinda kurwara indwara ya Kanseri.

# Bigabanya ububabare mu mubiri.

# Bivura indwara y’ubuganga( Malaria).

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *