Abakinnyi bakomeye muri ruhago bagize icyo bavuga ku mwaka urangiye wa 2020

Uyu mwaka urangiye wabaye umwaka utazasibangana ku isi yose kuko ntawe wabereye mwiza usibye bamwe na bamwe mu bacuruzi bawungukiyemo, ariko wakoze kuri benshi ndetse bamwe muribo baracyahungabanye kubera kubura ababo.

Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakina mu makipe akomeye bagize icyo bawuvugaho nubwo urangiye kandi igihe kinini kikaba cyarabaye icyo guhagarika imikino ku rwego mpuzamahanga ndetse nubu abafana bakaba batarasubira ku masitade atandukanye hirya no hino ku isi.

Cristiano Ronaldo

2020 ntabwo wabaye umwaka usanzwe kandi nta lubishidikanyaho kuko nta numwe utagizeho ingaruka harimo no kubabaza kubera Covid-19 yakwiriye isi yose.

Ariko ubu noneho ni igihe cyo guhindukira tukareba ibiri imbere kandi nidufatanyiriza hamwe tuzabigeraho, reka dukore impinduka muri uyu mwaka dutangiye kandi mbifurije umwaka mushya muhire wa 2021.

Mesut Özil

Njye n’umuryango wanjye tubifurije umwaka wa 2021, ariko sinabura no kuvuga ku mwaka wa 2020 ni umwaka utarabaye mwiza mu mateka y’isi, ukaba ari umwaka utazibagiranwa umwaka ntabashije gukinamo cyane nkuko nsanzwe, umwaka wagize impindukanyinshi kandi ku isi yose kuburyo abantu sibo babonye urangira benshi bakaba bazagenda bawuvuga ibigwi bibi, kuberako abenshi ndetse n’ibyamamare barapfuye muri uyu mwaka wa 2020.

John Terry

Ndabifuriza umwaka mushya mwiza wa 2021 ahari twizere ko uzaduha ubuzima bwiza hamwe no gutsinda mubyo tuzakora byose, ariko dushimira n’Imana yaturinze mu mwaka turangije wari mubi ku isi yose wa 2020.

Bamwe mu bihangange by’umupira w’amaguru bahitanywe n’uyu mwaka turangije twavuga nka Maradona wapfuye muri 2020 ndetse abandi nabo wumvise ubutumwa bwabo ntabwo uyu mwaka wababereye mwiza.

Sergio Ramos

Ntibyari byoroshye umwaka wadukomereye cyane urangiye umwaka twabonye ibintu byinshi bitanejeje buri wese agomba gusubiza amaso inyuma akareba uko byamugendekeye, byumwihariko umuryango wanjye ugomba kuwufataho umwanya Segio Jr, Marco, Aleejandro na Maximo Adriano.

Ariko ndabifuriza umwaka dutangiye kandi muzawugiremo byinshi byiza umwaka wa 2021. Umwaka w’imigisha nkaba njyewe n’umuryango wanjye tubasabira kuzawugiramo ibyiza gusa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *