
Guma mu Rugo mu mujyi wa Kigali ntacyo ihindura ku mibare ya bandura Covid-19
Imibare ikomeje kwiyongera y’abandura Covid-19, imibare yo mu mujyi wa Kigali niyo ikomeje kuba myinshi ku bantu bamaze kwandura kuko mu gihugu hose hamaze kwandura abantu 3854 mu byumweru bibiri bishize.
Hafi y'isoko ry'inkundamahoro Nyabugogo mu gihe cya Guma mu Rugo
Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali iri ku izina gusa kuko usibye imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ubucuruzi bumwe na bumwe cyane cyane abadafite aho bahuriye no gucuruza ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku abandi barafunze.
Abakoraga imirimo iciriritse cyane cyane abarya ari uko bakoze kuko ubu nibo inzara yagezeho nkabari basanzwe ari ba nyakabyizi barya kuko bageze mu kazi ubu inzara ibageze habi, kuko nibyo Leta yatanze ntabwo ba Mutwarasibo babibagezaho kuko babwirwa ko lisiti zakorewe ku biro by’uturere.
I