Month: December 2020

Ubuzima bwa Pape Bouba , no gucyura umurambo we agahinda ku gihugu

Ubuzima bwa Pape Bouba , no gucyura umurambo we agahinda ku gihugu

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Pape Bouba Diop nta kiri umuntu wo gushimisha igihugu nko mu gikombe cy’isi cya 2002 akaba yapfuye aguye mu Bufaransa, umuvandimwe yagize icyo abivugaho. “Pape Bouba yari umuvandimwe wanjye. Yakundaga kwita ku muryango we cyane , yarangije ubutumwa bwe,yakoze ibyo yagombaga gukora, ntacyo twamushinja atakoze. Yari umuntu ugira ikinyabupfura,kuri njye muzi nk’umuntu ugira ibanga cyane, bamwe bibaza cyangwa se bavuga kuki atahisemo gushing Telviziyo nk’abandi, ariko cyane we yarifataga nuko yari ari, nuko yigishijwe. Mu gihe yazaga mu Bufaransa ntabwo yigeze ashimishwa no gutura Dakar ahubwo we n’umryango bajyaga mu mujyi wa Saly aho avuka. Mu byo kujyana umurambo we dutegereje umwanzuro ufatwa n’abayobozi, byumwihariko kugira ngo bamwunamire nkuko abigomba kuko hari ama
Perezida wa Liberiya agiye kuba Thomas Sankara mushya

Perezida wa Liberiya agiye kuba Thomas Sankara mushya

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Mubyukuri ntabwo bisanzwe aho Perezida amenya ukuri kose mu baturage ayoboye, Perezida ujya mu muhanda nawe ubwe ngo amenye uko abaturage be babayeho ntabwo bisanzwe. Perezida ugira urukundo rw’abaturage udashobora kurya mugihe abaturage be bishwe n’inzara, ntabwo bisanzwe muri Afurika. Mu bihe byashize Thomas Isidore Noël Sankara rimwe na rimwe yatunguraga abaturage akabasanga mu murima ,akajya gufasha abubaka umuhanda wa gareyamoshi ndetse n’ibindi bikorwa. Ntabwo twigeze tumenya undi Perezida muri Afurika waba yarakoze ibikorwa nkibyo, cyangwa se ngo abigaragaze,uretse ubu hagaragaye Perezida wa Liberiya Nyakubahwa Grorges Weah wabonye umuhanda wuzuye abaturage barimo gukina nawe akajya gukina nabo mu muhanda wa Maracana aho yakinnye n’urubyiruko @Rebero
Musanze: Gusiga irangi rimwe mu mujyi ngo byabangamiye ibikorwa byo kwamamaza

Musanze: Gusiga irangi rimwe mu mujyi ngo byabangamiye ibikorwa byo kwamamaza

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Amabwiriza aherutse gushyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze asaba ko inzu zose z’ubucuruzi zasigwa irangi rimwe, ibintu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze busobanura ko biri mu rwego rwo kunoza isuku no gushimisha ba mukerarugendo.  Ba mukerarugendo bakunze kugera muri aka karere, kandi ngo bikaba byarabanje kumvikanwaho n’abagomba kubishyira mu bikorwa, ari bo ba nyir’ayo mazu. Icyakora nubwo ubuyobozi bw’aka karere bwumvikanisha ko iki ari igikorwa kiri mu bushake bw’abacuruzi, abo mu murenge wa kimomyi cyatangiriyemo bavuga ko byabaguye hejuru kandi bikaza ari itegeko riturutse hejuru basabwa kubahiriza gusa, bigatuma benshi bashaka aho baguza kuko bari bahawe igihe gito cyo kubyubahiriza. Hirya y’ibi kandi aba bacuruzi bavuga ko uretse n’ayo mafaranga ba
Ministiri w’Intebe yagaragarije Inteko ibikorwa bya Guverinoma mu burezi

Ministiri w’Intebe yagaragarije Inteko ibikorwa bya Guverinoma mu burezi

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko mu rwego rwo gushyigikira uburezi guverinoma y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera umubare w'abarimu bashya 580 bigisha mu mashuri y'incuke bakava kuri 32 bari basanzweho. Asezeranya kandi ko abarimu bagomba guhabwa umushahara wabo hiyongereyeho ibirarane biriho inyongera ya 10% abarwa uhereye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka. Ubwo yari imbere y'Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yombi,Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye intumwa za rubanda ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST 1 izageza mu mwaka wa 2024, urwego rw'uburezi rutagomba gusigara inyuma kuko ari rwo shingiro ryo kubaka ubukungu bushingiye ku munyarwanda ufite ubumenyi(knowledge based economy). Yasabye ababyeyi gushyira imbaraga mu kurwanya imirire m...
Bugesera: Babangamiwe n’umunuko n’umwotsi by’uruganda rw’impu, akarere kati ‘nta gahunda yo kurwimura’

Bugesera: Babangamiwe n’umunuko n’umwotsi by’uruganda rw’impu, akarere kati ‘nta gahunda yo kurwimura’

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe n'umwotsi ndetse n'umunuko w'impu uva muri uru ruganda. Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwo buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru ruganda Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka bugesera guhera mu mwaka w'1970.  Mu mwaka wa 2014 uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Lether rwubatswe mu irembo ry'uyu mukecuru avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n'imyots ndetse n'umunuko uruturukamo Uyu kimwe n'abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n'umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa. Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife avuga ko ...
U Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

U Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Minisiteri y’ibidukikije n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Uwo mushinga w’imyaka ine ugamije kongerera ubushobozi guverinoma, abikorera n’abaturage muri rusange bwo gukora igenamigambi, gushyira mu bikorwa no kugenzura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda. Gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wa NAP (mu mpine z’icyongereza) byabereye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 haterwa imigano ku mugezi w’Umuvumba mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga. Umushinga wo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uzafasha mu kubona amakuru