Month: December 2020

U Rwanda rwakiriye inama ya 28 ya EASF yiga ku kurwanya iterabwoba

U Rwanda rwakiriye inama ya 28 ya EASF yiga ku kurwanya iterabwoba

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Ibibazo by'amakimbirane n'umutekano muke muri bimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ni imwe mu ngingo zirimo kuganirwa mu nama y'iminsi 5 ihuje inzego nkuru z'umutwe w'ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF) irimo kubera i Kigali. Ni inama ya 28  y'inzego nkuru z'umutwe w'ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF).Ifite intego zo gutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba mu bihugu bigize akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange.  Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EASF ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora
RDB na DP World mu masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga

RDB na DP World mu masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’icyambu cyo ku butaka cyiswe ‘Kigali Logistics Platform’, cy’ikigo ‘Dubai Ports World’,  agamije guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, e-Commerce. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kizatangiriramo ubu buryo. Ni amasezerano kandi yitezweho korohereza ubucuruzi hagati y’ibicuruzwa byaba ibiva cyangwa bijya hagati y’ibihigu by’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’abarabu UAE. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere na mbere cyigiye gutangirizwamo ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu ashobora gutumiza ibicuruzwa mu mahanga bikamusanga aho ari cyangwa se akaba yabyohereza mu mahanga atarinze ajyayo. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe “DUBUY.COM by DP World. Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzw
Igihombo gikabije kubari muri EXPO kubera ubwitabire buke Abasaga 2000 ni bo bitabira gusa,imiziki yarahagaritswe!

Igihombo gikabije kubari muri EXPO kubera ubwitabire buke Abasaga 2000 ni bo bitabira gusa,imiziki yarahagaritswe!

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruvuga ko kuri ubu abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo babarirwa hejuru y’ibihumbi 2 ku munsi, umubare ukiri hasi bagereranyije no mu bihe bisanzwe. Gusa ngo hari icyizere ko ubwitabire buzagenda bwiyongera. Ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo hari umutuzo n’urujya n’uruza rw’abakiriya ruracyari ruke. Abamurika ni bo baryiganjemo ndetse bamwe baracyubaka aho bazakorera. Abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuhinjira. Bake mu bakiriya barisura bavuga ko harimo ibicuruzwa byinshi nk’ibisanzwe ariko abaguzi bakaba batarabyitabira. Uwitwa Habarurema ati “Ibintu kuba birimo n’ibyiza cyane rwose birahari ariko bitewe n’amabwiriza turimo y’icyorezo cyugarije isi n’u Rwanda impinduka ziragaragara ubwitabire buri h
Amashyirahamwe atwara abagenzi agiye kugobokwana Leta kugira ngo badahombywa no kuba batwara 50%

Amashyirahamwe atwara abagenzi agiye kugobokwana Leta kugira ngo badahombywa no kuba batwara 50%

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko n'ubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizatwara 50% by'abo zari zisanzwe zitwara ibiciro bizaguma uko byari bimeze. Ni mu gihe ba nyiri imodoka zitwara abagenzi bo bavuga ko ibiciro nibiramuka bitongerewe bahura n'igihombo. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza ingamba nshya zivuguruwe zo kwirinda icyorezi cya Covid19, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali haragaragara isura itandukanye n’iyari isanzwe, abenshi mu baturage barubahiriza ngamba zo kwirinda. Ku rundi ruhande ariko hari abadohotse kuri izi ngamba urugero ni nk’aho usanga kandagirukarabe zidaherukamo amazi, ahandi ugasanga abantu bicaye begeranye, abandi batambaye agapfukamunwa Inama  y'abaminisitiri yateranye ku wa mbere kandi yemeje  ko imodoka zitw
Ntibacyambuka umupaka bajya guhaha, ibicuruzwa byarabegerejwe

Ntibacyambuka umupaka bajya guhaha, ibicuruzwa byarabegerejwe

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu gihe iminsi mikuru ya noheri n'ubunani yegereje, abaturiye umupaka w'u Rwanda na Uganda mu ntara y'Amajyaruguru barishimira ko ibyo bakeneye mu rwego rwo kwishimira iyo minsi babifite hafi yabo ku biciro byiza bitandukanye n'uko byahoze mu myaka ishize. Ni mu masaha y'umugoroba, tugeze k'umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda. Kimwe no ku yindi mipaka nta rujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa ruhagaragara kuko  kugeza magingo aya imipaka yo k'ubutaka igifunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19. Mu ntambwe nka 300 uvuye kuri uwo mupaka werekeza mu Rwanda, tuhasanze ububiko bw'ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa nk'umuceri, isukari, ifu ya kawunga, amavuta ndetse n'ibikoresho by'ubwubatsi nka sima. Aha ni ho Duniya Theoneste usanzwe ari umucuruzi mu mu...
Madamu Jeannette Kagame avuga ko nta mugore ukwiye gupfa abyara

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nta mugore ukwiye gupfa abyara

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
I Kigali kuva ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru harabera inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abaganga ndetse n’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi FIGO mu karere ka Afrika. Mu butumwa yagejeje ku bayitabiriye, Madamu wa Perezida wa republika Jeannette Kagame yagaragaje ko nta mubyeyi wakabaye yitaba Imana atanga ubuzima. Ni inama yabaye mu buryo bubiri butandukanye harimo ubw’imbonankubone ku bari bateraniye I Kigali mu Rwanda n’ubwifashisha ikoranabuhanga ku bari hirya no hino ku isi. Yateguwe ku bufatanye bw’ishyirahamwe nyafurika ry’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi ndetse  n’abaganga bavura indwara z’abagore [AFOG], n’umuryango nyarwanda w’abakora bene ubwo buvuzi ari wo RSOG. Ni inama ya mbere ibaye imbonankubone mu mateka y’umuryango FIGO [Internat
Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba guhugurwa gukora indi mirimo

Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba guhugurwa gukora indi mirimo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona bagera kuri 167 uyu mubare abiganjemo ni abana bagera kuri 60% naho abakuze ni 40%, uyu muryango wa ROPDB ukaba umaze kubona icyangombwa cy’agateganyo ku rwego rw’Akarere. Abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona barasaba ko bahugurwa kumenya kwikorera indi mirimo yose, muri make bakigishwa ubumenyi bwo gushobora kubaho, gushobora kwikorera isuku, gushobora kwigaburira, gushobora kumenya imirimo imwe n’imwe ikorwa mu rugo nko guteka ndetse n’indi yose ya ngombwa. Uyu muryango washyizweho n’imiryango ya RUB (Ubumwe nyarwanda bw’abatabona) RNUD ( Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva) na RNADW, ariko basaba Ubumwe nyarwanda bw’abatabona ko bakomeza kubakurikirana kugeza bamaze kubona iby
Hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza uko u Rwanda rwahanganye na COVID19 hubahirizwa uburenganzira bwa muntu

Hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza uko u Rwanda rwahanganye na COVID19 hubahirizwa uburenganzira bwa muntu

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu ishima uburyo u Rwanda rwitwara mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19 hanubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Yabigaragaje kuri uyu wa kane ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 72 y'itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu. Ubu bushakashatsi ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu bwakozwe kuva mu kwezi kwa 3 kugeza mu kwa 10 uyu mwaka mu turere 15 hirya no hino mu gihugu. Perezida w'iyi komisiyo Mukasine Marie Claire asobanura ko inzego zitandukanye zigomba gukomeza gutahiriza umugozi umwe, kugira ngo n'ahagaragara ibibazo bibashe kubonerwa umuti mu gihe hari abakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid 19. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi binagaragaza ko ingamba guveri
Inkingi y’umutekano yongeye kwanikira izindi mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Inkingi y’umutekano yongeye kwanikira izindi mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Ku nshuro ya 7 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard (RGS).  Mu nkingi 8 zikorwaho ubushakashatsi, inkingi y’umutekano yongeye kuza imbere mu kugira amanota menshi (95.4%) avuye kuri 94.2% yo mu bushakashatsi bw’umwaka ushize. M uri rusange inkingi zose uko ari 8 nta n’imwe yasubiye inyuma mu manota ahubwo amanota yarazamutse aho inkingi  y’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yazamutseho amanota menshi kurusha izindi (+8.96%); akaba ari na bwo bwa mbere iyi nkingi igize amanota ari hejuru ya 80%.   Inkingi y’imitangire ya service nayo yazamutseho amanota 7.5% kuko mu mwaka ushize yari ifite amanota 70.5% ubu yagize amanota 78.3% I
Inzego zinyuranye zisanga gutanga amakuru kuri ruswa byatuma ruswa icika

Inzego zinyuranye zisanga gutanga amakuru kuri ruswa byatuma ruswa icika

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Inzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa mu Rwanda ziratangaza ko hakwiye ubufatanye, kubaka umuco wo gutanga amakuru y'ahari ruswa kandi buri wese akubahiriza inshingano ze kugira ngo icyo cyorezo kizacike mu Rwanda. Raporo zinyuranye kimwe n'ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu nzego zinyuranye bwerekana ko n'ubwo igipimo cya ruswa cyagabanutse, ngo iracyagaragara. Abahagarariye inzego zinyuranye na bimwe mu byiciro by'abaturage baravuga ko uru rugamba rukwiye kongerwamo imbaraga, hakifashishwa ikoranabuhanga kandi abaturage bagahugurwa bihagije: Mu gihe u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bwa ruswa, hanatangizwa icyumweru cyo kurwanya ruswa mu Rwanda. Inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagiranye ibiganiro bigamije kwibukiranya inga...