Ibihugu by’Afurika bikize hamwe n’ibikennye muri uyu mwaka 2020

Angola

Igihugu cy’Angola gifite umutungo ungana na miliyari 124,209 by’Amadolari umuturage w’Angola akaba yinjiza ku mwaka 4,407 by’;Amadolari, Angola ni kimwe mu bihugu bikize ku mugabane w Afurika ubu butunzi ikaba ibukura k’umutungu kamere Petelori ndetse na Gaze hamwe n’urugomero rw’amashanyarazi na Diyama n’ubuhinzi.

Angola ifite abaturage bangana na miliyari 30,7 abenshi bafite imico mvaburayi kuko ni igihugu cyagize abakoroni ba Portugali kuko yabakolonije imyaka irenga 400, ndetse ururimi rukoreshwayo cyane ikaba ari igiporutige.

Chicala Township- Lounda Angola

Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ubukungu bw’igihugu yabwerekeje muri Ekonomi aho cyane bacukura petelori

Soudan – Yepfo

Soudan – Yepfo ni kimwe mu bihugu bikennye mu bukungu bwacyo kikaba kiri munzira y’amajyambere kikaba gifite abaturage bangana na miliyoni 12,9 bakaba bafite abatura batazi gusoma bangana na 24 %.

Kuri ubu ubukungu bwa Sudan Yepfo bwazamutseho  miliyari 3,61 z’amadolari ariko abaturage bayo usanga abenshi birundira mu cyaro kandi bugarijwe n’ibibazo byinshi aho usanga batagira amashanyarazi abacanira ndetse nta n’amazi meza bagira.

 Muri uyu mwaka turangiza igihugu cyakomeje kuzamura ibikorwa remezo nubwo bikiri ku rwego rwo hasi cyane.

Niger

Igihugu cya Niger nacyo kiri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kikaba nacyo gikennye gifite abaturage bangana na miliyoni 22,3 Ubukungu bwaco bukaba bungana na miliyari 7,89 by’amadolari, aha umuturage ku mwaka akaba yinjiza angana n’amadolari 444.

Ubukungu bwa Niger bukaba bushingiye cyane k’ubuhinzi ariho abaturage bakura akazi kandi bakaba bacukura Iraniyumu nyinshi cyane.

Afurika Yepfo

Afurika Yepfo ni igihugu cyiyubatse cyane kirimo amasosiyete atandukanye aho iki gihugu gifite indimi zikoreshwa mu gihugu 11 igihugu cyo mu majyepfo y’Afurika gifite abaturage bangana na miliyoni 57,3, kikaba ari igihugu gifite ukungu bwinshi aho gifite ubukungu bungana na miliyari 349,29 by’amadolari aho umuturage yinjiza ibihumbi 6.178 by’amadolari ku mwaka

Botswana, Gabon, Ile- Maurice, Guinée équatoriale et Seychelles

Ikirwa cya Ile-Maurice

Ibi bihugu bitanu ntabwo bifite abaturage bagera kuri miliyani 2,5 ubukungu bwabyo mu mirimo bakorera mu gihugu cy’Afurika Yepfo aho bacukura amabuye y’agaciro, ubuhinzi bakubaka imihanda mu gutumanaho , ubukerarugendo. Ariko nubwo twavuze ko iki gihugu cy’Afurika Yepfo gifite ubukuingu bwinshi ntabwo abaturage bacyo bose bagera kuri ubwo butunzi

Libiya

Igihugu cya Libiya nicyo gihugu gito muri Afurika kikaba gifite abatura bangana na miliyoni 6,47 byabagituye ubukungu bwacyo bunga na miliyari 31,33 by’amadolari kikaba ari igihugu gikize nubwo ari gitoya kuko umuturage wacyo yinjiza ibihumbi 4.853,67 by’amadolari

Kimwe n’ibindi bihugu buinshi byo ku mugabane w’Afurika Libiya nayo ubukungu bwayo ibukomora ku gucukura Petelori aho ariyo igize hafi ubukungu bwicyo gihugu kuko yinjiza nka 97% byibyo yohereza hanze

Ariko kubera ko iki gihugu gifite umutekano muke bigaragara ko ubukungu bwacyo bushobora kuzagwa kuko kugeza ubu nta mahoro arahaboneka kandi kimwe mubyo bapfa ni ubukungu bwacyo.

Uganda

Uganda kiri mu bihugu bikennye cyane ku isi.Aho ubukungu bwayo bungana na miliyari 25,53 by’amadolari, umuturage akaba yinjiza angana na 615,31 by’amadolari kikaba gifite abaturage bangana na miliyoni 44,27 ariko kibashyira ku mwanya wuko ari igihugu gifite abaturage benshi ariko banakennye cyane, kikaba kigaragaza kuzamura ubukungu bwacyo cyane cyane aho bavana ubwo bukungu ku mutungo kamere w’igihugu.

Mu 1992 abaturage 56% bari mu bukene bukabije aho umuturage yinjizaga idolari 1,25 ku munsi naho mu mwaka turangiza bari bageze kuri 25% kandi bakomeje kugerageza kugabanya uwo mubare w’abaturage aho bateganya kugera nibura 10%

Tanzaniya

Igihugu cya Tanzaniya ni kimwe mu bihugu biri ahantu heza muri Afurika aho ubukungu bwayo bugeze kuri miliyari 51,72. Tanzaniya abaturage bayo bageze kuri miliyoni 59,09 aho kiza ku mwanya wa kane mu bihugu bituwe muri Afurika, abaturage ba Tanzaniya ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi kuko nibwo bubinjiriza, ariko ntibivuze kop hatagaragarayo abakiri inyuma nka bakene. Bimwe mu bizamura ubukungu bwabo cyane cyane ni ubucuruzi, Ubukerarugendo,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda ndetse n’ubuhinzi.

Soudani

Igihugu cya Sudani ni igihugu kiri ku mwanya wa 10 mu bihugu bifite abaturage benshi ariko kikaba ari n’igihugu kiri mu bikize kuri uwo mugabane kuko gifite abaturage bangana na miliyoni 41,51 naho ku bukungu kikaba cyinjiza miliyari 58,23  by’amadolari ku mwakaaho umuturage nawe yibikaho amadolari 1.428

Mu mwaka wa 2012 igihugu cya Sudani cyaje ku mwana wa 17 ku isi mu bihugu byihuse mu iterambere kuko gikize kuri Petelori na Gaze, ariko ubukungu bwacyo nanone bukaba bushoingiye ku buhinzi. Sudani ariko ikaba yohereza Ipamba hanze y’igihugu hamwe n’ubunyobwa byinshi ku isi
Malawi

Ubukungu bw’igihugu cya Malawi cyane cyane bushingiye ku buhinzi nka 90% kuko bafite abaturage bangana na miliyoni 19,16 ariko batuye mu byaro by’igihugu ni igihugu kiri mu mutima w’Afurika kidakora ku Nyanja ariko igihugu ubona ko kirimo kugeda gitera imbere Ubukungu bw’igihugu cya Malawi ubu bugeze kuri miliyoni 6,20 by’amadolari naho umuturage ku mwaka akaba yinjiza mu mufuka we amadolari 323 cyane cyane bituruka mu buhinzi ndetse n’inganda zikora itabi no kuryohereza hanze y’igihugu, Kwohereza hanze icyayi, Ibisheke bikorwamo isukali yoherezwa hanze hamwe n’ikawa urebye nka 90% by’ubukungu byoherezwa hanze ya Malawi. Malawi kandi ikora ubukerarugendo nki byinjiraza igihugu

Tuzakomeza kubageza uko ibindi bihugu bihagaze mu bukungu muri uyu mwaka turangiza wa 2020.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *