Loni yatangaje ko amatora yo muri Centrafurika ari intsinzi y’abaturage

Guverinoma ya Centrafrika yashimiye abaturage bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yo ku wa 27 Ukuboza 2020. Ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuba aya matora yarabaye ari intsinzi y’abaturage.

Nyuma y’umunsi umwe habaye amatora rusange muri Centrafrika,ubuzima burakomeje muri iki gihugu. Muri Bangui,umurwa mukuru abaturage batangaje ko ntabikorwa  bihungabanya umutekano byigegeze bigaragara ari na yo mpamvu bakomeje imirimo yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverinoma ya Centrafrika yari ihagarariwe n’abaminisiti 3 barimo uw’ingabo uw’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’umutekano washimiye abaturage batitaye ku bikangisho by’inyeshamba bakitabira amatora kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu migendekere y’aya matora.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora arakomoza ku bijyanye n’ubwitabire bw’amatora kimwe n’ikibazo cy’abakandida bivanye mu matora nyamara ku munsi w’itora bakagaragara ku rutonde rw’abakandida.

Ku ruhande rwa Loni, Denise Brown;wungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashimangiye ko imigendekere myiza y’amatora ari intsinzi y’abaturage kandi ko uyu muryango uzakomeza kuba hafi y’abaturage na Guverinoma ya Centrafrika.

Komisiyo y’amatora muri Centrafrika ivuga ko ku biro by’itora 5408, ibiro 800 bitigeze biberamo amatora.Ukurikije iyi mibare,ibiro byabereyemo amatora bigera kuri 86%.Muri perefegitura 16 amatora yabaye muri perefegitura 14 ni ukuvuga 87.5%.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *