FIFA yatangaje aho imikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe cya 2020 kizabera na stade zizakinirwaho

Qatar izakira imikino ya FIFA y’igikombe cy’isi cya 2020 cy’amakipe  yabaye ayambere ku migabane 6 guhera tariki 1 kugeza 11 Gashyantare 2021, nyuma yo kugihagarika uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19.

Imigabane itandatu, hamwe nugomba kwakira iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo, bazakina mbere y’igikombe cy’isi giteganijwe kuzaba 2022 ku masitade ya Ahmed Bin Ali, Khalifa International na Education City

Sitade ya Ahmed Bin Ali yarangije kuvugururwa mu cyumweru gishize tariki ya 18 Ukuboza, niyo iteganijwe kuzaberaho umukino ufiungura hagati y’ikipe yo muri Qatar yabaye iya mbere Al Duhail na Auckland City  yo muri New Zealand umukino uzaba tariki 1 Gashyantare 2021 naho umukino wanyuma ukazakinirwa kuri Sitade ya Education City tariki ya 11 Gashyantare 2021.

Sitade ya Ahmed Bin Ali izakira umukino ufungura irushanwa
Al Duhail yo muri Qatar izahura Auckland City  yo muri New Zealand

Andi makipe azitabira icyo gikombe cya FIFA cy’amakipe ku mugabane w’uburayi iyatwaye iryo rushanwa ni ikipe yo mu Budage FC Bayern München,muri CONCACAF iyatwaye igikombe ni ikipe yo muri Mexico ya Tigres UANL, ku mugabane w’Afurki ni ikipe yo mugihugu cya Misiri Al Ahly SC naho ku mugabane wa Aziya ni Ulsan Hyundai yo muri Koreya yepfo. Iyi kipe ikaba izakinira umukino wayo kuri Stade ya Al Janoub.

Ikipe izahagararira Amerika y’amajyepfo muri CONMEBOL Libertadores ntabwo iramenyekana kuko bo baracyakina, ikipe izatsinda igomba kubahagararira bikaba biteganijwe ko izamenyekana muri Mutarama 2021. Tombola ya nyuma yuko amakipe azahura ikaba iazabera Zurich tariki ya 19 Mutarama 2021.

Ugutaha aya masitade mbere ho imyaka ibiri muri Qatar ahazabera igikombe cy’isi, Stade ya Ahmed Bin Ali ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye bagera kuri 40.000 kandi ikaba yubatswe mu buryo bugezweho.

Stade ya Education City

Stade ya Education City ifite akandi kazina ka Diamond yo mu butayu yubatswe hagendewe ku mateka ya Isilamu bifashishije ibigezweho, kandi inguni zayo zikaba zimeze nk’umwashi wa Diamond kandi ikaba yihindura amashusho ikurikije uko izuba ryarashe.

Khalifa International

Stade ya gatatu izifashishwa mu mikino ya FIFA y’igikombe cy’isi cy’amakipe ni iyitwa Khalifa International ikaba ariyo nini cyane muri Qatar  kuko niyo yakoreshejwe ubwo yakiraga ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongere ikanahatwarira igikombe kuko yari yakiriye abantu ibihumbi 45.000 by’Abafana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *