Perezida w’Amerika Joe Biden yahawe urukingo rwa Covid-19

Perezida watowe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden w’imyaka 78, kuri uyu wa mbere imbere y’itangazamakuru yahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19,.

Urukingo rwa Pfizer ni rumwe muri ebyiri zahawe umugisha muri Amerika kandi zikaba zemerewe gukoreshwa muri icyo gihugu, rukaba rwatangiye gutangwa mu bitaro bya Newark, muri Leta ya Delaware. Umugore wa Perezida mushya w’Amerika Jill Biden akaba nawe yakiriye urukingo rwa mbere kuri uyu wa mbere.

Nditeguye” ibyatangajwe n’umuyobozi w’Abademokarate wambaye agapfukamunwa k’Umukara nyuma yo gutega urutugu rw’ibumoso akazamura ishati. “Nkoze ibi kugira ngo mpe urugero abandi kugira ngo bitabire uru rukingo mugihe bazabona umwanya kuko nta kibabaje kirimo, kandi niteguye no guhabwa urukingo rwa kabiri”.

Yashimiye abahanga bakomeje gukorana umuhati wo gushaka uru rukingo ndetse n’abakozi bakomeje gufatanya gushakisha icyatuma haboneka uru rukingo ndetse bakaba barakomeje gukorana umuhate no kwitanga, nukuri ,muri intwali, ntitwabura no kugaya abagiye babaca intege kandi ibyo ntibyabura mu bantu, ubuyobozi bushoje ikivi bwa Donald Trump nabwo bwatanze ibyo bwari bufite byose kugira ngo uru rukingo ruboneke kandi rukaba rwaratangiye kurutanga no mu bindi bihugu.

Umuyobozi wungirije Kamala Harris , nawe arateganya ko azakingirwa mu cyumweru gitaha nkuko yabitangaje kuri uyu wa gatanu ushize ubwom yabibwiraga ababishinzwe.

Joe Biden mu gihe cye cyo gutangira imirimo yatorewetariki ya 20 Mutarama Perezida w’Amerika ukuze mu mateka yabayoboye azaba yaramaze gufata urukingo rwa kabiri kugira ngo umubiri we uzabe ufite ubudahangarwa.

Umudemukarate wagaragaje mu kwiyamamazaq kwe ndetse no mugihe cy’amatora ko azita cyane ku bijyanye n’isuku ndetse abasezeranya ko azakora ibishoboka byose akabarinda iki cyorezo kuko nibyo ashyize imbere cyane ntabwo ari ugushaka urukingo cyane gusa ahubwo no kwubahiriza agapfukamunwa.

Perezida usoje manda ye yafashwe na Covid-19 mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi ajyanwa mu bitaro amarayo iminsi itatu kuva icyo gihe avuga ko umubiri we ufite ubudahangarwa nubwo avuga ko azakingirwa mugihe kizaza

Umuherwe w’umurepuburika ashinjwa ko yatesheje agaciro iki cyorezo akaba akomeje guceceka cyane mu byumweru bishije, iki gihugu kikaba gifite abantu benshi bamaze kwicwa n’iki cyorezo cya Covid-19 kuko kimaze guhitana abarenga ibihumbi 318.000

@Bugingo Fidele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *