Uko abakinnyi bafite ubumuga babayeho mu gihe cya Covid-19

Icyorezo cya Coronavirusi cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa atatu uyu mwaka wa 2020, cyagize ingaruka mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda kuko bari bageze mu gice cya kabiri cya shampiyona ya Sitting Volleyball.

Solidarity Magazine yaganiriye n’abakinnyi uburyo babayeho muri iki gihe gikomeye cya Covid-19 aho imikino imaze amezi agera ku munani nta gikorwa cya Siporo kiriho, ndetse naho igarukiye NPC Rwanda ikaba igishakisha uburyo yaganira n’Uturere dufite amakipe uburyo bapimishwa kugira ngo shampiyona izakomeze.

Muhirwa Hashim ufite ubumuga bw’ingingo agendera mu Kagare ufite imyaka 27 akina umukino wa Basketball yo mu igare mu ikipe y’Akarere ka Bugesera,yagarutse ku ngaruka bagize kubera Covid-19, aho byatumye bongera kwigunga ndetse no kugira ubuzima bubagoye cyane.

Agira ati “Hafi 80% ry’ibyari bidutunze biva mu mikino twakinaga, kuko niba tugiye mu myitozo twahabwaga akanoza ngendo hanyuma ku mukino dukinnye nawo tukawuhemberwa. Ariko reba amezi ashize ubu no kwishyura inzu tubamo ni ikibazo gikomeye, kuko twari tumaze kubigira umwuga.Ikindi kwigunga byari byaravuyeho kubera guhura n’abandi, ariko ubu kuba nta myitozo bituma turushaho kwitekerezaho”.
Mukobwankawe Liliane ukinira ikipe y’Intwali za Gasabo muri Sitting Volleyball akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball yabonye itike yo kujya mu mikino yanyuma ya Paralempike izabera Tokyo mu Buyapani, nawe yatubwiye ingaruka za Covid-19 bagize. babayeho nabyo ni ikindi kibazo.

Agira ati “Amezi umunani arashize nta mukinnyi uhura n’undi kubera iki cyorezo cya Coronavirusi, mbese muri make ubuzima buragoye kuko yaba uwiga cyangwa se utiga bari batunzwe n’amakipe bakinira, bityo kuko aya makipe ari aya Karere ibyo twahabwaga ubu ntabyo tubona kuko nta mikino iriho. Kandi ibyo twahabwaga byadufashaka kubaho mu miryango yacu, ikindi nka Kapiteni mpagarwa n’abakinnyi batandukanye ubu hari abakinnyi batakibona nayo guhamagara ndetse nabo Telefone zabo zitakiriho ku buryo kumenya uko babayeho nabyo ni ikindi kibazo”.

Mu buzima busanzwe iki cyorezo cya Covid-19 cyakoze kuri bose ariko iyo bigeze ku bafite ubumuga byikuba kabiri, ubu kugira ngo ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball igume ku rwego rwayo ubu buri wese arakora ku giti cye kugira ngo agumane umwitozo uhamwe mu gihe bataragira amahirwe yo kwongera guhurira hamwe ngo bakorane imyitozo.

Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite Ubumuga mu Rwanda (
NPC ) rifite imikino itandukanye ihuza abafite ubumuga aho imikino ya Sitball na Sitting Volleyball imaze kugera mu turere twose tw’u Rwanda, naho imikino nka Goalball y’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse na Tennis na Basketball yo mu kagare iracyiyubaka yo ikabaari imikino y’abafite ubumuga bw’ingingo.

Source@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *