Ubundi Ubukwe ni umuhango w’ibyishimo ukaba uhuza imiryango kuruhande rw’umukwe n’umugeni kandi ukabagira umwe , ariko umuhango w’ubukwe bumwe bisigaye ari ukurangiza umuhango kuko ingo ntabwo zimarana kabiri ziba zatandukanye.

Hari umukobwa ushyingirwa ku mugabo adashaka kubera umubano w’ababyeyi ibyo muri iki gihe bitagishoboka cyangwa se ugasanga kubera ibyamubayeho bitumye ashaka umugabo adakunda ariko kwanga gusebya umuryango bikaba ngombwa ko agenda ariko bitamurimo.
Uburere n’imyitwarire y’abasore n’inkumi muri iyi minsi usanga yarahindutse aho ubu nta muranga ugitegerezwa ndetse abenshi bahurira kuri Facebook cyangwa se kuri What’sApp ndetse na Instagram urukundo rwabo rukamara igihe gito bikarangira bakoze umuhango w’ubukwe ariko ababikurikiranira hafi bakabibonera muri uwo muhango.

Muri iyi minsi imiryango iragenda irushaho gutandukana iyo hatabaye kubaba hafi hazamo no kwicana, rimwe na rimwe bigaturuka ko haba hatarabayeho kubanza kumenya neza uwo mugiye kurushinga.
Umuryango nyarwanda ndetse na Minisiteri y’uburinganire ikaba ifite inshingano ikomeye yo gukomeza kuba hafi y’imiryango ndetse cyane cyane no kuganiriza abasore n’inkumi kuko usibye kurushinga baba babaye ababyeyi aho bagomba kurera abo bazabyara kandi bakabaha uburere bukwiriye, kuko iyo ubwo burere butabonetse niho usanga habonetse abana b’umuhanda benshi.
@Rebero.co.rw