Sydney Ochieng na Nicholas Kipkirui basezereye APR FC mu marushanwa ya CAF Champions League

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium wagoye ikipe ya APR FC kuko yarase Penaliti mu minota ibanza yatewe na Tuyisenge Jacques aho abakunzi ba APR FC bari bizeye ko ikipe igiye gukomeza gusatira Gor mahia.

Samuel Onyango yaje kubabaza ikipe ya APR FC ubwo yabonaga igitego cyayo cya mbere ku muto wa 19 mu gihe ikipe ya APR FC yasabwe gutegereza ku munota wa 81 kugira ngo yishyure.

Mu minota y’inyongera itanu bongeyeho niyo yatumye ikipe ya Gor mahia isatira ikipe ya APR FC iyitsindamo ibitego bibiri aribyo byatumye iyisezerera ku bitego 4-3, ikipe ya APR FC ikaba yari ifite byose byayihaga amahirwe yo gukomeza aho mu ijonjora rya kabiri ariho babaraga kuko ikipe ya Gor mahia bumvaga itabagora.

Gor Mahia izahura n’ikipe ikomeza hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri. AS Kigali nayo ikaba itahiwe gukina kuri iki cyumweru.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *