Ubuzima bwa Pape Bouba , no gucyura umurambo we agahinda ku gihugu

Pape Bouba Diop nta kiri umuntu wo gushimisha igihugu nko mu gikombe cy’isi cya 2002 akaba yapfuye aguye mu Bufaransa, umuvandimwe yagize icyo abivugaho.

“Pape Bouba yari umuvandimwe wanjye. Yakundaga kwita ku muryango we cyane , yarangije ubutumwa bwe,yakoze ibyo yagombaga gukora, ntacyo twamushinja atakoze.

Yari umuntu ugira ikinyabupfura,kuri njye muzi nk’umuntu ugira ibanga cyane, bamwe bibaza cyangwa se bavuga kuki atahisemo gushing Telviziyo nk’abandi, ariko cyane we yarifataga nuko yari ari, nuko yigishijwe.

Mu gihe yazaga mu Bufaransa ntabwo yigeze ashimishwa no gutura Dakar ahubwo we n’umryango bajyaga mu mujyi wa Saly aho avuka.

Mu byo kujyana umurambo we dutegereje umwanzuro ufatwa n’abayobozi, byumwihariko kugira ngo bamwunamire nkuko abigomba kuko hari amateka yakoze mu mupira w’amaguru muri Senegal.

Niyo mpamvu hafashwe icyo cyemezo, kubera ko Pape Bouba arazwi ku isi muri iki gihe niyo mpamvu dutegereje umwanzuro w’abayobozi kugira ngo hagaragare uko yunamirwa”.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *