Perezida wa Liberiya agiye kuba Thomas Sankara mushya

Mubyukuri ntabwo bisanzwe aho Perezida amenya ukuri kose mu baturage ayoboye, Perezida ujya mu muhanda nawe ubwe ngo amenye uko abaturage be babayeho ntabwo bisanzwe.

Perezida ugira urukundo rw’abaturage udashobora kurya mugihe abaturage be bishwe n’inzara, ntabwo bisanzwe muri Afurika.

Mu bihe byashize Thomas Isidore Noël Sankara rimwe na rimwe yatunguraga abaturage akabasanga mu murima ,akajya gufasha abubaka umuhanda wa gareyamoshi ndetse n’ibindi bikorwa.

Ntabwo twigeze tumenya undi Perezida muri Afurika waba yarakoze ibikorwa nkibyo, cyangwa se ngo abigaragaze,uretse ubu hagaragaye Perezida wa Liberiya Nyakubahwa Grorges Weah wabonye umuhanda wuzuye abaturage barimo gukina nawe akajya gukina nabo mu muhanda wa Maracana aho yakinnye n’urubyiruko

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *