Umukinnyi w’ikinyejana: Drogba na Eto’o abanyafurika nti bagaragaye ku rutonde

Uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’amakipe ku mugabane w’uburayi (ECA) hamwe n’ishyirahamwe ry’abagurisha abakinnyi ku mugabane w’uburayi (EFFA) bahisemo gushaka umukinnyi w’ikinyejana uwo akazagaragara tariki ya 27 Ukuboza mu muhango Globe Soccer Award bizabera mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu.

Muri lisite yashyizwe ahagaragara y’abakinnyi 28 bo mu kinyejana cya 21 hagaragayemo umukinnyi umwe w’umuyafurika iruhande rwa Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Ronaldo hamwe na Zinedine Zidane n’umunyamisiri Mohamed Salah.

Abakinnyi 28 batoranijwe

Abatoranijwe 28 ngo bahitemo umukinnyi w’ikinyejana  : Andrea Pirlo, Andres Iniesta, Andriy Shevchenko, Arjen Robben, Cristiano Ronaldo, David Beckham, Fabio Cannavaro, Francesco Totti, Frank Lampard, Gianluigi Buffon, Iker Casillas, Kaká, Kylian Mbappé, Lionel Messi, Luka Modric, Luís Figo, Manuel Neuer, Mohamed Salah, Neymar, Philipp Lahm, Robert Lewandowski, Ronaldinho, Ronaldo, Sergio Ramos, Steven Gerrard, Xavi, Zinedine Zidane, Zlatan Ibrahimovic.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *