Hinga Weze yinjije urubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu mu murimo w’ubuhinzi

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu bakuye amaboko mu mifuka binjira mu mwuga w’ubuhinzi ubu bakaba bashima ibyo bamaze kugezwaho na Hinga weze kubwo kubona imirimo bakora kandi ibinjiriza umutungo.

Ubundi urubyiruko rurangije amashuli rwihutira kujya gushaka aho babona akazi kandi bagasize iwabo, ni muri urwo rwego ubwo Hinga Weze yajyaga guca amaterasi mu Karere ka Nyabihu kubera ko ari Akarere k’imisozi miremire kugira ngo barwanye isuri yahuye n’abasore bari baje kwaka akazi maze babagira inama yo kwinjira mu buhinzi bakabikora kinyamwuga.

Tuyishime Olivier ni urubyiruko akaba ari umuhinzi wabigize umwuga, uyu ni umwe mubasore bavuga ko ubu ubuzima bwe bwamaze guhinduka abikesha inama yagiriwe na Hinga Weze yo kuyoboka ubuhinzi.

Agira ati “Ubwo nahabwaga inama zo kwinjira mu mwuga w’ubuhinzi nasabwe umurima w’icyitegererezo maze ndawerekana ngirwa inama zuko ngomba guhinga ubu nkaba mbona imyaka yanjye izamuka neza, nkaba nagira inama abasore bagenzi banjye gusiga akazi iwaba bakajya kugashakira ahandi kandi imihemberwe yabo ikaba idahagije”.

Akomeza agira ati “Ubu nahawe umurama w’amashu kandi nawo namaze kuwutera ndetse n’inama zabo zirakomeje kuko badusura kenshi kugira ngo barebe uko ubuhinzi twakoze bugenda, ikindi gishimishije nuko iyo imyaka yacu yeze Hinga Weze idushakira abaguzi ku buryo dusarura bigurwa”.

Nteziryayo Ignace ushinzwe ubuhinzi muri Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu ashishikariza urubyiruko gukoresha amaboko yabo kuko mu buhinzi harimo byinshi byo gukora icya ngombwa ari ubushake gusa.

Agira ati “Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bo muri aka Karere bafite amahirwe menshi yo gukura ubukungu mu butaka, kuko ababyeyi babo babahaye urugero rwiza, kandi mu gihe uyu mushinga wa Hinga Weze utararangira bafite amahirwe menshi yo gukorana nawo, kuko abatinyutse tubaha inama ndetse n’imbuto kandi tukababa hafi mu buhinzi bwabo kugeza bagejeje umusaruro wabo ku isoko”.

Urubyiruko nirureke kwitinya kuko icya ngombwa ni ukwiyemeza kandi bakemera inama bagirwa kuko iyo wahagurutse ntacyo utageraho, Hinga Weze ikaba ifite ingamba zo gufasha urubyiruko 197,910 mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu. Ikindi ukorera abandi ugasaza ntacyo wigejejeho, ariko iyo wikoreye umenya uko ucunga ibyawe kandi Hinga Weze ibagira n’inama yo kwizigama no kugurizanya hagati yabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *