Mota-Engil Rwanda yiteguye gukomeza gutera inkunga amarushanwa ya Tennis

Amarushanwa y’abana yabaye muri week end irangiye guhera tariki ya 20-23 Ugushyingo yagaragaje abana bafite impano mu mukino wa Tennis aho abo bana batatu ba mbere bahawe ibikoresho by’ishuli ndetse no kurihirwa umwaka wose.

Mota-Engil Rwanda ikaba inejejwe no gushyigikira ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis aho bahera mu bana bakiri batoya kuko ariyo mizero y’umukino wa Tennis, ikindi iyo ufashije umwana gukina bituma amasomo ye ayakurikira neza.

Umuyobozi muri Mota-Engil Rwanda akaba avuga ko ari byiza gushyikira aho abana bakina kandi babasha mo kwiga kuko bituma umwana akurikira neza ibyo yiga, kuko abona umwanya wo gukina.

Agira ati “Kubaka umukino mu ishyirahamwe nuko ugomba guhera mu bana batoya, kuko ufatanya gukina no kwiga kandi biratunezeza gushyigikira abana tubaha ibikoresho by’ishuli kuko kubera ibihe twanyuzemo byari bigoye twahisemo gushyigikira iri rushanwa dutanga ibikoresho by’ishuli kandi tuzakomeza dufatanye no mu bindi”.

Iei nubwo ariryo ritangiriweho ariko amarushanwa ahari yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo yo ni menshi kuko amarushanwa ya ITF yamaze kumenyekana ni byiza kuyitegura hakiri kare kuko guhera mu kwezi kwa mbere umwaka utaha imyitozo izakorwa ni iyi mbaraga.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis Hon Karenzi Theoneste nawe yagarutse ku mikoranire ya Mota-Engil Rwanda anabashima cyane kuko batumye babona impano z’abana mbere yuko basubira ku mashuli, kandi yongera gushimangira ko imikoranire yabo ari myiza.

Agira ati “Mota-Engil Rwanda ni abateankunga bagaciro kuko uwemera kugufasha gushakisha impano mu bakiri batoya aba ari ingenzi, ikindi kandi twaganiriye neza ku buryo hari ibindi tugiye gukorana, ndetse mwabonye ko ubu abana batsinze ubu ababyeyi babo ntabwo bazariha uyu mwaka ndetse n’ibikoresho by’ishuli byose tuzabibaha dufatanije na Mota-Engil Rwanda”.

Amarushanwa muri Tennis arongera atangire mu kwezi kwa mbere n’ukwezi kwa kabiri kuko harimo igikombe cy’intwali ndetse n’andi marushanwa ku rwego mpuzamahanga, mbese nkuko musanzwe muzi amarushanwa tugira aragaruka yose umwaka utaha.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *