Irushanwa ryo gushakisha abana bazitabira imikino mpuzamahanga muri Tennis

Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda rimwe muritegura abakinnyi rihereye mu bakiri batoya ryatangije irushanwa ry’abana riri mu byiciro bitatu, Abatarengeje imyaka 12, abatarengeje imyaka 14 hamwe n’abatarengeje imyaka 16 akaba ari abahungu n’abakobwa.

Ni irushanwa ryatangiye uyu munsi tariki ya 20 rikazasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020,iri rushanwa rizasozwa habonetse abana bazitabira amarushanwa mpuzamahanga ateganijwe umwaka 2021, abana bazatsinda bakazatangira gutozwa guhera mu kwezi kwa Mutarama 2021.

Aba bana tukaba tubateguriye iri rushanwa mbere yuko bajya gutangira amashuli kuko abana bafite imyaka iri munsi ya 16 bazatangira amashuli guhera tariki ya 23, irushanwa ryaraye rirangiye twamaze kubona abatsinze.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis Hon Karenzi Theoneste avuga ko gutegura abakinnyi uhereye mu bana bituma umukino ukomera kandi n’abarangiza uyu mukino bakabona ababsimbura bitagoranye, kuko uyu mukino wubakiye mu bakiri batoya, bo bazasimbura abakuru.

Agira ati “Abana bitabiriye iri rushanwa bari hagati ya 80 ni100 kandi aba bose bakaba baturushe hirya no hino mu gihugu ku buryo ntawe twaheje, ndetse n’abadafite amakipe bakinamo nabo baremereye kuko ni uburyo bwiza bwo gushakisha impano zabo muri uyu mukino, icyangombwa gusa nuko yiyandikisha kandi kwiyandikisha ntacyo abana bishyura ni ubushake gusa”.

Akomeza agira ati “Amarushanwa nkaya ntabwo ibihembo byabo ari amafaranga twabaha kuko aba baracyari abana, ariko ibihembo bazabona birashimishije kuko umwana wa mbere tuzamwishyurira amafaranga y’ishuli umwaka wose bahabwe n’ibikoresho byo mu ishuli nabyo umwaka wose kandi muri bya byiciro uko ari bitatu nkuko twabivuze hejuru, hanyuma uwa kabiri n’uwa gatatu nabo bazahabwa ibikoresho byo mu ishuli umwaka wose”.

Ikindi cyiza ubu ngubu nuko twamaze kumenya amatariki y’amarushanwa mpuzamahanga aho tugomba gutangira imyitozo mu kwezi kwa Mutarama 2021, kuko k’ubatarengeje imyaka 14 hari marushanwa agomba gutangira mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa se mu itangira ry’ukwezi kwa kane, iyo myitozo ikazashyirwamo imbaraga kugira ngo tuzajyane muri ayo marushanwa abahanga batojwe bityo tubashe kwitwara neza.

@Rebero.co.rw