Uganda bigaragambije kubera itabwa muri yombi rya Bobi Wine

Muri Uganda ibintu bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho polisi iburijemo igikorwa cyo kwiyamamaza cya Bobi Wine utavuga rumwe na leta, ubwo cyari kigezemo hagati mu gace ka Luuka.

Mu ma saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, nibwo Bobi Wine yari acagashije igikorwa cyo kwiyamamriza kuyobora Uganda yari yazindukiyemo mu gace ka Luuka, ariko igikuba cyahise gicika ubwo polisi yahasesekaraga ikagiharika ndetse ikamuta muri yombi, ngo azira kurenza umbare w’abagomba kukitabira n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Kuva ubwo kugeza ubu imvururu n’imyigaragambyo y’abashyigikiye Bobi Wine byahise bitangira, binakwira mu bice bitandukanye by’igihugu birimo umurwa mukuru Kampala, umujyi wa Masaka, Kasubi n’ahandi, bamagana iri tabwa muri yobi ry’umwambari wabo, basaba ko arekurwa.

Ibyo byose kandi ni nako biri kugendana no gutwika inyubako za polisi hirya no hino, polisi nayo yiraye mu bigaragambya iri kubamishamo ibyuka biryana mu maso.
Uyu mugabo Bobi wine yahize kuzahigika perezida Museveni urigushaka manda ya gatandatu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *