Guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda

Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) mu mushinga wayo ugamije guteza imbere imigirire idaheza abatite ubumuga mu Rwanda uyu mushinga ukaba uterwa inkunga na Guverinoma y’Ubudage watangiye muri 2019 uzarangira muri 2023.

Uyu mushinga ukaba ukorera mu turere dutanu (5) Burera,Gisagara,Kicukiro, Ngoma na Nyamasheke akaba ari Akarere kamwe muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, ukaba ugamije ubuvugizi no kwubaka ubushobozi bw’abagenerwa bikorwa , tukaba dukora ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe nkuko amasezerano Mpuzamahanga abiteganya dutanga amahugurwa kugira ngo basobanukirwe.

Umwe mu bahuguwe akaba n’Umurezi ku kigo cya GS Kicukiro Gikundiro Marie Noëlle akaba yaravuye muri aya mahugurwa abashije gutandukanya Ubumuga n’Uburwayi kuko najyaga mbyitiranya.

Agira ati “Ubumuga ntabwo bushobora gukira ariko Uburwayi buravurwa bugakira nkaba mubyo nkora abafite ubumuga ngomba kujya mbafasha kuko mbisobanukiwe, ndetse murabona ko amashuli yamaze gutangira nkaba ngomba kubaha serivice zose bakeneye, kuko nsobanukiwe nicyo amategeko mpuzamahanga avuga ku baafite ubumuga”.

Umuyobozi w’uyu mushinga akaba n’umukozi wa NUDOR Brigitte Murekatete agaruka kubyo bakora aho batanga amahugurwa ku nzego zitandukanye kugira ngo zisobanurwe nayo masezerano ndetse babashe kubishyira mu bikorwa.

Agira ati “Ubu twangiriye mu Karere ka Kicukiro duhugura inzego za Leta zifite aho zihurira n’uburenganzira bwa muntu, ariko no mutundi turere dutandukanye dukoreramo nkuko twatuvuze hejuru tuzaduhuguramo, kuko byagaragaye ko hari abatanga serivice ariko bakibagirwa ko hari abafite ubumuga nabo iyo serivice igomba kugeraho”.

Umuyobozi w’ Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Bwana Bizimana Dominique watangije aya mahugurwa akagaruka no kuyasoza cyane cyane agaruka ku masezerano Mpuzamahanga aho ari ijwi rivuganira abafite ubumuga.

Agira ati “Aya mahugurwa yagenewe abo munzego zitandukanye harimo abarezi,abo mu Butabera, mu Itangazamakuru mbese abatanga serivice ahantu hanyuranye ni ngombwa ko ayo masezerano amenyekane kuko hari abatazi ko abaho kuko buri wese abonamo ingingo ivuga ku bafite ubumuga”.

Umuyobozi w’ Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ikaba isaba abo batanga serivise ko mu gihe babonye umuntu ufite ubumuga abagannye babitabaze babashe kubaha ubafasha kumuha serivice akeneye kuko ni uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko Mpuzamahanga.

@Rebero.co.rw